Element yavuze ku ndirimbo yakoreye Wizkid na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, ubwo yari yitabiriye umugoroba wo kumurika Album 'Era' y'umusizi Junior Rumaga, wabereye ahazwi nka L'Espace ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Element yagaragaje ko ari inshuti y'igihe kirekire ya Rumaga, kuko bamenyanye mu 2015, ubwo yacurangaga gitari ariko akanyuzamo akabyina. Avuga ko aha ariho yakuye igitekerezo cyo gutangiza ikorwa ry'injyana ya 'Afro Gako'.

Yavuze ko indirimbo ye yise 'Milele' aherutse gushyira hanze, ari urugero rwiza rw'uburyo indirimbo ikoze muri iyi njyana ikwiye kuba imeze.

Amashusho y'iyi ndirimbo yayikoreye mu gihugu cya Kenya, ndetse igaragaramo umwihariko w'imbyino z'aba-Masai. 

Element yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo mu gihe yari amaze imyaka ine ateguza abantu, indirimbo iri mu njyana ya 'Afro Gako 'ariko yari yarananiye'. Ati "Ukuntu nabitekereje biriya hariya hantu nahereye. Naravuze nti reka mbe ariyo mperaho, abandi nibumva ari byiza, bazakomerezaho."

Yavuze ko 'Afro Gako' ari 'iy'umuntu uyikora atari iy'umuntu uyivuga'. Ati "Nanjye nubwo mvuga ngo ndayikora ejo hazaza undi muntu...Nanjye nintayikora hakazaza ukora ibyo nagombaga gukora, niwe uzayitirirwa kuko azaba ari gukora ibyo nagombaga gukora. Ntabwo navuga ngo ni iye (Noopja) ayikoze yaba ari iye."

Indirimbo ye 'Milele' yanononoswe na Producer Bob ndetse na MadeBeat, ni mu gihe amashusho yakozwe na Gad. Element yavuze ko kuba yarakoranye na Bob Pro ari igisobanuro cy'uko umubano we wakomeje gusagamba nubwo yigeze kumushyira indirimbo ngo ayimukorere ariko ntayimuhe.

Element yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise 'Kashe' yayikoze mu buryo afata nko kwikinira, ariko kandi indirimbo ye 'Fou de Toi' yatumye abona bishoboka ko yakora n'umuziki.

Yavuze ko indirimbo ye 'Milele' yayitanzeho arenga Miliyoni 30 Frw kugira ngo ikorwe nk'uko yabishakaga. Ati "Biri hejuru ya Miliyoni 30 Frw."

Yavuze ko kuba agejeje indirimbo eshatu, kandi abantu bakaba baratangiye kumenya ibihangano bye, bigaragaza ko Imana iri mu byo akora.

Uyu musore aherutse gukorera ibitaramo mu Bwongereza yahuriyemo na Bruce Melodie. Avuga ko ari ibitaramo byitabiriwe n'abantu barenga 500, kandi bishimiye uko byagenze.

Yagaragaje ko muri iki gihe ari gukora ku ndirimbo z'abahanzi barimo Chriss Eazy, Kevin Kade na Bruce Melodie. Avuga kandi ko mu ndirimbo ziri hafi gusohoka harimo izo yakoreye Adekunle Gold, Dj Maphorisa, Wizkid na Sauti Sol.

Ati "Hari indirimbo ya Wizkid na Sauti Sol ariko yararangiye, ndumva umwaka ushize ikozwe, ariko nyine hahise hazamo akantu kuko batandukanye." Uyu musore yavuze ko yizerera mu gukora biri no mu mpamvu ashyira imbere gukora cyane.

Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] wakoranye na Element ari mu banya-Nigeria bakomeye mu muziki. Azwi nk'umuririmbyi, ariko abihuza no kwandika indirimbo.

Indirimbo ze nyinshi zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, afropop, R&B, afrobeat, reggae, dancehall, ndetse na Pop. Uyu musore yabonye izuba ku wa 16 Nyakanga 1990, avukira ahitwa Surulere mu gace ka Ikeja mu gihugu cya Nigeria.

Yegukanye ibihembo bitabarika, ndetse yagiye ahatana muri Grammy Awards. Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Joro', 'Come Close', 'Fever', 'Blessed', 'Essence' 'Brown Skin Girl', 'Mood', 'Energy' n'izindi.


Element yatangaje ko mu ndirimbo abitse mu kabari harimo n'iyo yakoreye Wizkid na Sauti Sol


Element yavuze ko ari gukora ku ndirimbo ya Dj Maphorisa wamamaye muri Afurika y'Epfo


Element yatangaje ko yashoye arenga Miliyoni 30 Frw ku ndirimbo 'Milele' aherutse gushyira hanze

KANDAHANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER ELEMENT

">

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MILELE' YA ELEMENT

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143779/element-yavuze-ku-ndirimbo-yakoreye-wizkid-na-miliyoni-30-yishuye-ku-ndirimbo-ye-video-143779.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)