Equity Bank Rwanda yatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu zindi banki hakoreshejwe telefone - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uburyo bwafunguriwe ku cyicaro Gikuru cy'iyi banki kuri uyu wa 26 Kamena 2024 hagati y'ibi bigo byombi.

Iyi eKash izafasha abakiliya ba Equity Bank kubasha guhererekanya amafaranga yo kuri konti zabo n'izo mu yandi mabanki, mu bigo by'imari iciriritse harimo na za SACCOs, mu bindi bigo bitanga serivise z'imari mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse no kuri telefone zigendanwa.

Ni ukuvuga ko amafaranga azajya ava kuri telefone ajya kuri konti muri Equity Bank cyangwa akava kuri konti ajya kuri telefone cyangwa mu yandi mabanki kandi mu buryo bwihuse.

Ni uburyo buboneka ukoresheje telefone igendanwa ugakanda ku *555#, kuri application ya Equity Bank ndetse no guca ku rubuga rwa internet rw'iyi banki.

Ubu buryo buri mu murongo wo gushyigikira gahunda y'Igihugu yo kugabanya kugendana amafaranga mu ntoki.

Equity Bank Rwanda ivuga ko abakiliya bayo bazajya babukuresha ku biciro bari basanzwe bakoresha boherezanya amafaranga kandi ko uko baba menshi ikiguzi cyo kohereza kigenda kiba gitoya.

Ubwo hafungurwaga ubu buryo ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara yashimangiye ko ibi bizafasha abakiliya babo kwihutisha serivise bahabwaga n'iyi banki bikabafasha kwihuta mu bukungu.

Ati 'Ubu buryo bugamije kugira ngo duhurire mu rubuga rumwe. Nujya kwishyura umukiliya w'izindi banki ntibibe ngombwa ko ujya kubikuza amafaranga mu ntoki ngo ukunde uyamuhe cyangwa nuyohereza amare amasaha angahe ataramugeraho'.

Yakomeje ati 'Icyo eKash ije gufasha ni ukugira ngo kwishyurana byorohe ndetse n'ikiguzi kigabanuke. Amahirwe abirimo ku bakiliya ba Equity Bank ni uko bagiye kujya babasha kwishyurana n'abandi batari abakiliya bacu'.

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Gasabira Blaise Pascal yavuze ko ubufatanye na Equity Bank Rwanda ari intambwe nziza iyi banki iteye mu yandi mabanki y'ubucuruzi.

Yongeyeho ko ubu buryo butagamije kubyara inyungu ahubwo ko bugamije koroshya ihererekanya ry'amafaranga no kugabanya kuyagendana.

Iki kigo cya Rswitch kandi gifite intego ko mu gihe kiri imbere ibigo byose bitanga serivise zo guhererekanya amafaranga bizahuzwa na eKash kugira ngo izo serivise zigere ku bantu bose.

Giteganya kandi gutangiza uburyo abakiliya bacyo bajya baherekanya amafanga umwirondoro wabo nka konti cyangwa nomero telefone ntibibonwe n'uwo boherereje amafaranga mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo kandi na serivise yatanzwe.

Equity Bank ni banki mpuzamahanga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011. Ifite amashami 46, abayihagarariye barenga 1,500 n'ahandi hatangirwa serivise zayo zinyuranye ku bakiliya barenga miliyoni n'igice ifite hirya no hino mu Gihugu.

Hasobanuwe inyungu eKash izagirira abakiliya ba Equity Bank Rwanda
Gasabira Blaise Pascal yavuze ko ubufatanye na Equity Bank Rwanda ari intambwe nziza iyi banki iteye mu yandi mabanki y'ubucuruzi
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara yashimangiye ko eKash izafasha abakiliya babo kwihutisha serivise bahabwaga n'iyi banki, bikabafasha kwihuta mu bukungu
Ubu buryo bwatangijwe na Equity Bank Rwanda na RSwitch



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yatangije-uburyo-bwo-kohereza-amafaranga-mu-zindi-banki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)