FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y'Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n'umukino wa APR FC na Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru m Rwanda, FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y'amarushanwa bategura ku bufatanye na Rwanda Premier League ntacyahindutse.

Ibi bitangajwe nyuma yaho hari amakuru yavugaga ko shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 ishobora kwegezwa inyuma n'ubwo nta mpamvu ifatika yari yatangaje.

Binyuze ku munyamabanga wungurije akaba n'imuvugizi wa FERWAFA, Karangwa Jules yatangaje ko ingengabihe yari yasohotse mbere ntacyahindutse izakomeza gukurikizwa.

Karangwa yagize ati 'Nakomeje kumva inkuru zivuga ko twimuye itariki yo gutangiriraho shampiyona ya 2024/2025 abandi barabimbaza. Ni muri urwo rwego nifuzaga kubamenyesha ko nta mpinduka yakozwe ku ngengabihe y'Amarushanwa y'umwaka wa 2024/2025 twatangaje mu minsi ishize'.

Mu minsi ishize nibwo Abanyamuryango ba FERWAFA batangarijwe ko Shampiyona y'umwaka utaha izatangira tariki 18 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

Ni nako kandi uyu mwaka uzatangizwa n'umukino wa Super Cup uzahuza APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse na Police FC yo yatwaye igikombe cy'Amahoro 2023-2024.

The post FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y'Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n'umukino wa APR FC na Police FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yashimangiye-ko-ingengabihe-yamarushanwa-ya-2024-2025-izatangizwa-numukino-wa-apr-fc-na-police-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yashimangiye-ko-ingengabihe-yamarushanwa-ya-2024-2025-izatangizwa-numukino-wa-apr-fc-na-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)