Filime yuruhererekane Shuwa Dilu yuzuye ur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shuwa Dilu yakinywe n'abakinnyi bakomeye mu ruhando rwa sinema nyarwanda cyane cyane muri filime z'urwenya (comedy) ari bo Gratien Niyitegeka wakinnye nka Superi, Ramadhan Benimana wakinnye nka Waxi, ndetse na Eric Nsabimana wakinne nka Londoni.

Ni seri ivuga ku buzima bw'abasore batatu Superi, Waxi na Londoni bakodesha inzu kugira ngo bagabane igiciro cy'ubuzima bwa Kigali buhenze. Gusa buri umwe aba afite imyitwarire itandukanye n'iyundi.

Superi ni we uba ari umuyobozi w'urugo, mu gihe Waxi we aba akora akazi k'ubukomisiyoneri, mu gihe Londoni we aba ari umukozi wabo wo mu rugo, ukunda gukora amakosa menshi.

Iyi filime yayobowe na Niyoyita Roger, ifite ibice bibiri (2 seasons). Biteganyijwe ko izagira ibice birenze bine (4 seasons). Yasamiwe hejuru na cyane ko yamamajwe bikomeye na Canal+ nyiri Zacu Tv yakoze iyi filime.

Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Nelly Wilson, yatangarije inyaRwanda ko iyi filime yuzuye urwenya, ikaba yarakinywe n'ibyamamare muri sinema mu Rwanda, ntakabuza abanyarwanda bazayikunda.

Shuwa Dilu igaragaramo bamwe mu bakinnyi b'ibyamamare muri sinema, yatangiye gukorwa no gutunganwa mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, ikaba yatangiye kwerekanwa ku wa Mbere tariki 17/06/2024 kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3, na 38.

Iyi filime itambuka buri munsi kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu saa moya z'ijoro, igasubiraho na saa Tatu n'igice z'ijoror (21:30). Wagura ifatabuguzi rya Canal+ kugira ngo ukomeze kureba ibice byose nta nikimwe kigucitse!

Shuwa Dilu yakiranywe yombi n'abakunzi ba sinema nk'uko bigaragazwa n'abari kuyireba. Igice cyayo cya mbere cyarebwe cyane yaba kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Youtube honyine, mu masaha macye aka gace karebwe n'abarenga ibihumbi 70.


Eric Nsabimana uri mu byamamare muri sinema akina muri Shuwa Dilu ari Londoni


Niyitegeka Gratien akina yitwa Superi muri filime yitwa "Shuwa Dilu"

Ramadhan Benimana akina yitwa Waxi muri "Shuwa Dilu"


Filime y'uruhererekane "Shuwa Dilu" yakiranywe yombi n'abakunzi ba filime nyarwanda


"Shuwa Dilu" yerekanwa gusa kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3 na 38

REBA UDUCE TW'IYI FILIME TUMAZE GUSOHOKA





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144172/filime-nyarwanda-yuruhererekane-shuwa-dilu-yuzuye-urwenya-rwinshi-yatangiye-kwerekanwa-vid-144172.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)