Finland: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2024, Kibera mu Mujyi wa Helsinki ku kibuga cy'umupira w'amaguru kiri ahitwa Pirkkolan metsätie 6.

Muri iki gikorwa, uwafashe umwanya wo kwamamaza abo bakandida b'Umuryango FPR-Inkotanyi, Kigundu Richard, yibukije abanyamuryango n'inshuti zabo ko kwitabira amatora no gutora neza ari inshingano zabo.

Yashimiye abanyamuryango n'abandi butabiriye icyo gikorwa cyo kwamamaza no kuganira uko bazitwara mu matora ya Perezida n'Abadepie.

Kigundu Richard yongeye kandi no gusaba Abanyarwanda bose bari bari aho kwifatanya na FPR-Inkotanyi, ati 'Nta cyiza nko kuba mu muryango wa FPR-Inkotanyi'.

Biteganyijwe ko ku wa 14 Nyakanga 2024 ari bwo hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y'Abadepite 24 b'abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n'umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by'agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bavuze ko nta cyiza nko kuba muri uwo muryango
Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Helsinki
Basabwe kuzitabira amatora ateganyijwe ku wa 14 Nyakanga 2024
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Finland bamamaje Paul Kagame

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/finland-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-bahuriye-mu-gikorwa-cyo-kwamamaza-paul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)