FPR-Inkotanyi yafashe mu mugongo umuryango wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, ni bwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje i Rubavu ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora ateganyijwe ku wa 14-16 Nyakanga 2024.

Nyuma yo kwiyamamaza, ubwo abasaga ibihumbi 250 bo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba bitabiriye ibyo bikorwa kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero bari batashye, havutse umuvundo waguyemo umuntu umwe, abandi barakomereka.

FPR-Inkotanyi ibinyujije ku rubuga rwa X, yagize iti: 'Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe cyane kandi wifatanyije n'umuryango wabuze uwabo bitewe n'umuvundo wabaye kuri site yabereyeho kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu Karere ka Rubavu. Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo.'

Ni mu gihe itangazo rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, ryasohotse rigira riti: 'Ikipe y'abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko ku bw'ibyago umuntu umwe ahasiga ubuzima, mu gihe abandi 37 bakomeretse. Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n'abaganga mu Bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye.''

MINALOC yihanganishije umuryango w'ababuze uwabo ndetse yizeza ko ikomeza gukurikirana uko abakomeretse barimo kwitabwaho. Yaboneyeho gusaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwitwararika no kumvira amabwiriza bahabwa.

Iti 'Tuributsa kandi abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n'ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n'ituze by'abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.''


FPR-Inkotanyi yihanganishije umuryango waburiye uwabo mu muvundo wabereye i Rubavu


Abarenga ibihumbi 250 basanganiye Perezida Kagame i Rubavu mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144309/fpr-inkotanyi-yihanganishije-umuryango-waburiye-uwabo-mu-muvundo-wabereye-i-rubavu-144309.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)