Gasamagera Wellars yerekanye umusanzu w'urubyiruko rw'u Rwanda mu iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubare w'Abaturarwanda ugizwe n'abarenga 65,3% bari mu cyiciro cy'urubyiruko by'umwihariko abari munsi y'imyaka 30, benshi barubonamo icyizere cyo gukomeza intambwe y'iterambere igihugu kigezeho.

Ibi nibyo Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, ashingiraho agaragaza ko rukomeje gushyigikirwa rwageza igihugu ku iterambere.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FPR -Inkotanyi, yavuze ko 'urubyiruko rw'u Rwanda muri rusange rufite umusanzu ukomeye cyane mu iterambere ry'Igihugu. Icya mbere ni wa mubare munini wabo, dukwiye kuwushingiraho kugira ngo rurusheho koko gutanga wa musanzu.'

'Si ukugira umubare munini gusa, ni ukuwugira kandi ushoboye. Ubwo rero igice cy'Abanyarwanda tubatezeho byinshi, cyane cyane ubwabo kuko barabyumva [...]. Izi mbaraga zose n'ubushobozi zikwiye gushyirwa imbere kandi bagira icyo bagezaho igihugu kurenza abakuru kuko turagenda tuvamo.'

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yagaragaje ko yifuza ko mu guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri, hakwiye kubaho imishinga iha umwanya urubyiruko binyuze muri za Minisiteri.

Mu gutegura urubyiruko kandi hashyirwa imbaraga mu kuzamura umubare w'abanyeshuri biga amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

Binyuze muri izo gahunda zitandukanye zagenewe urubyiruko harimo no guhanga udushya, kuva mu 2018 hahanzwe imirimo 1.374.214.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, asanga urubyiruko rushyigikiwe rwashingirwaho iterambere ry'igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-u-rwanda-rufite-umusanzu-ukomeye-mu-iterambere-ry-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)