Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko muri Bangladesh - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruzinduko rukurikiye ubutumire yahawe na mugenzi we uyobora ingabo za Bangladesh. Rugamije gutsura umubano hagati y'ingabo z'ibihugu byombi.

U Rwanda na Bangladesh bifitanye umubano mwiza mu bijyanye n'igisirikare, dore ko abasirikare bo mu gihugu kimwe bakunze koherezwa kwiyungura ubumenyi mu kindi.

Nko muri Kamena 2021, abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh [Bangladesh National Defence College] bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwigira kuri bimwe mu bikorwa by'Ingabo z'u Rwanda.

Ibihugu byombi kandi biza mu myanya y'imbere mu kugira ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare muri Bangladesh
Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rugamije gutsura umubano
U Rwanda na Bangladesh bisanzwe bifatanya muri gahunda zitandukanye mu by'umutekano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-ari-mu-ruzinduko-muri-bangladesh

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)