Gen Mubarakh Muganga yagaragaje ubufatanye bwa EAC nk'igisubizo ku mutekano muke mu karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera haberaga igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro imyitozo ya gisirikare izwi nka Ushirikiano Imara 2024 yitabiriwe n'Ingabo z'u Rwanda, iza Uganda, Tanzania na Kenya.

Ni imyitozo yatangiye ku wa 6 Kamena 2024 ikazasozwa ku wa 26 Kamena 2024.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu buyobozi bw'Ingabo zo mu bihugu byitabiriye ayo mahugurwa barimo Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni, n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe n'abandi.

Iyi myitozo igamije gufasha ingabo z'ibi bihugu kwitegura guhangana n'ibishobora guhungabanya umutekano wabyo. Yanitabiriwe n'abapolisi ndetse n'abo mu rwego rwa gisivili.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagaragaje ko ibibazo by'umutekano muke byugarije Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba bikwiye gukemurwa n'abagatuye ubwabo.

Yagize ati 'Ntabwo dufite impungenge kuko iyi myitozo yabahaye ubumenyi n'ubushobozi bwo kubasha guhangana n'ibibazo bikomeje guhungabanya umutekano w'ibihugu byacu mu karere.'

Yagaragaje ko aya iyo myitozo yashyizweho kandi igamije gushimangira imikoranire y'inzego z'umutekano mu Karere, kuzamura icyizere no kongera ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo byugarije akarere.

Ati 'Ndasaba ko habaho imyitozo nk'iyo iduhuriza hamwe ikadufasha kubaka inzego z'umutekano zikomeye zishobora gutuma twishakamo ibisubizo. Mu by'ukuri ibibazo bya karande [inkomoko] bikenera ibisubizo by'ababivukiyemo. Mu yandi magambo hakenewe kubakwa uburyo bw'Akarere bukemura ibibazo byako.'

Yashimye uruhare rw'ubuyobozi bw'Akarere bukomeje kubaka inzego zitandukanye no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bikugarije.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, Veronica Mueni, yagaragaje ko Ushirikiano Imara 2024 yitabiriwe n'abarenga 1130 kandi ko ibyakozwe bishingiye ku nkingi zigize uwo muryago nubwo hari ibitaritabiriye kubera impamvu zitandukanye.

Ibihugu bititabiriye ni u Burundi, Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo na Somalia.

Yakomeje ati 'Ubumwe, amahoro, umutekano n'imbaraga ni ingenzi cyane kwirwanaho nk'akarere ka Afurika y'iburasirazuba nubwo imikoranire mpuzamahanga nayo yagira umusaruro ariko dukwiye gushaka uburyo burambye ku gukemura ibibazo byacu.'

Yagaragaje ko uko gukorera hamwe nk'ingabo z'Akarere bikorwa bikwiye gushyirwa mu nzego zose z'uyu muryango hakimazwa imikoranire.

Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko ikinyejana cya 21 cyagaragaje ko nta gihugu ubwacyo gishobora guhangana n'imbogamizi mu birebana n'umutekano uko cyaba gikomeye kose.

Yasabye abitabiriye iyo myitozo gukoresha ubumenyi bahawe mu nyungu rusange z'Akarere mu bihugu baturutsemo.

Yashimye kandi ubuyamabanga bukuru bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba wemeye ko iyo myitozo ibera mu Rwanda kandi bukanayitera ingabo mu bitugu.

Kugeza ubu Akarere kugarijwe n'ibibazo birimo umutekano muke mu bihugu bikagize birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo NA Somalia.

Hari kandi ibibazo by'ubukungu butifashe neza muri ibyo bihugu ndetse n'umwuka utari mwiza hagati y'abenegihugu nko muri Kenya n'ibindi binyuranye.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yagaragaje ko ubufatanye bwafasha mu gushakira akarere umutekano
Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda yagaragaje ko mu gihe Isi igezemo ibihugu bikeneye ubufatanye mu guhangana n'ibibazo by'umutekano
Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lt. Col. Simon Kabera niwe wayoboye ibi birori
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni na we yashimangiye ibyo kwishakamo ibisubizo
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni na we yashimangiye ibyo kwishakamo ibisubizo
Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Igihugu
Mu biabiriye iyo myitozo harimo n'abapolisi
Umunyamabanga wa EAC, Veronica Mueni, Minisitiri w'Ingabo Marizamunda na Gen (rtd) James Kabarebe
Minisitiri Marizamunda yahawe ibendera rya EAC
Abasirikare bo muri Kenya nabo bari bitabiriye iyo myitozo
Maj Gen Andrew Kagame wayoboye imyitozo
Abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda basoje imyitozo bafashe ifoto y'urwibutso
Ibihugu bine nibyo byitabiriye iyo myitozo yamaze ibyumweru bibiri
Hafashwe ifoto rusange
Army Band yo mu ngabo z'u Rwanda
Abasirikare bari bafite ibendera rya EAC mu gihe cy'akarasisi
Abasirikare b'u Rwanda mu karasisi
Abasirikare ba Uganda bitabiriye iyo myitozo

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yagaragaje-ubufatanye-bwa-eac-nk-igisubizo-ku-bibazo-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)