Gentil Misigaro yavuze ku ruhisho afitiye aba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 06 Kamena 2024 ni bwo Prosper Nkomezi na Gentil Misigaro bashyize hanze indirimbo ya kabiri bakoranye ariyo "Nyemerera". Yasohokeye kuri shene ya Prosper, mu gihe iya mbere "Ndaje" yasohokeye kuri shane ya Gentil kuwa 19/09/2020, ariko nyuma yaho na Prosper aza kuyishyira kuri shene ye.

Igitekerezo cy'indirimbo ya kabiri bakoranye, "Nyemerera", cyazanywe na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo irimo ubutumwa bw'isengesho ryo gusaba Imana ngo ihembure ibyumagaye kandi itange ubuzima ku bitabufite. Misigaro ati "Nyituye umuntu wese uri kunyura mu bihe bigoye yifuza ko Imana yazura ibyapfuye cyangwa guhembura ibyumagaye".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Gentil Misigaro ushobora gutaramira mu Rwanda mu gihe cya vuba, yavuze ko Prosper Nkomezi ari umuramyi akunda, "tukaba n'inshuti mu buzima busanzwe". Ati "Nkunda ibihangano bye kandi iyo dukoranye project [umushinga] biratworohera kuko twembi numva duhuje iyerekwa mu bijyanye n'umuhamagaro."

Kuba bamaze gukorana indirimbo ebyiri mu gihe gito, ndetse buri umwe akaba afata mugenzi we nk'umuvandimwe, inshuti banahuye iyerekwa, wakwibaza niba bazakorana izindi ndirimbo kugeza kuri Album. Aba barambyi bavuze ko Imana ibishimye babikora. Gentil Misigaro ati "Album rero ntiturabiganiraho, ariko usibyeko nabyo byazashoboka Imana nibishima".

Nyuma y'umwaka urenga yicishije irungu abakunzi be, Gentiil Misigaro avuga ko abizi neza ko amaze iminsi adasangiza abakunzi b'ibihangano bye indirimbo nshya, "ariko rwose ntabwo nari nsinziriye, nabanje gufata igihe cyo kubisengera".

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo "Biratungana", "Buri Munsi" Ft Adrien Misigaro na "Umbereye Maso" Ft Nice Ndatabaye, yavuze ko ibindi yari ahugiyemo ari ugutegura ibyo bihangano "ariko ndizera ko mu gihe gito tuzatangira kubagezaho ibindi bihangano, ndetse harimo n'izindi Collaboration".

Ubwo bashyiraga hanze indirimbo ya mbere bakoranye "Ndaje", Prosper Nkomezi yadutangarije ko nayo ari isengesho buri wese yakabaye asenga, asaba Imana 'kumukoresha icyo ishaka uko wa buri kose'. Ati "Imana yaguhindura igikoresho cyayo cyiza iyo wayemereye kuyiha wese".

Prosper Nkomezi uherutse gukora igitaramo gikomeye "Nzakingura Live concert" cyabereye muri Camp Kigali kuwa 12 Gicurasi 2024, ni umusore ukiri muto dore ko yavutse mu 1995. Yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugira ngo ajye abasha kumva neza umuziki udunda. Ngo byari ibimenyetso by'urukundo rw'umuziki rwashibutse muri we.

Nkomezi yakuriye mu muryango w'Abakristo, kandi igihe kinini cy'ubuto bwe yakimaze yiga gucuranga Piano. Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR mbere y'uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zirimo Ibasha "Gukora", yigeze kubwira The New Times ati "Nari mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo gutangira umuziki nk'umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n'iyo yabaye intangiriro y'umuziki wanjye.'

Mu 2017, ni bwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Sinzahwema'. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw'umuziki we. Hari igihe cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n'ahandi nawe ahari, ariko abantu ntibamenye ko ari ize.

Gentil Misigaro urambye mu muziki usingiza Imana, ni umuhanzi akaba n'umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n'umuryango we. Yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize muri Classical & Contemporary Music. 

Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leta n'Ayigenga ndetse na n'ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw'umwuga. Abitse mu rugo ibihembo (Awards) bitandukanye birimo na Top Canadian Immigrant of the year yahawe mu mwaka wa 2014. Ni umuhanzi ukora ibihangano mu rurimi rw'icyongereza, Ikinyarwanda n'Igiswahili. 

Indirimbo ze nyinshi azitunganyiriza muri studio ye iri muri Canada. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi zirangajwe imbere na "Biratungana". Tariki 10 Werurwe 2019 ni bwo yakoreye igitaramo cy'amateka mu Rwanda, cyakurikiwe n'ubukwe bwe na Rhoda Mugiraneza.

Prosper Nkomezi yongeye gukorana indirimbo na Gentil Misigaro


Gentil Misigaro yateguje indirimbo nshya mu bihe bya vuba


"Nyemerera" ibaye indirimbo ya kabiri Gentil Misigaro akoranye na Prosper Nkomezi

REBA INDIRIMBO "NYEMERERA" YA PROSPER NKOMEZI NA GENTIL MISIGARO





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143765/gentil-misigaro-yavuze-ku-ruhisho-afitiye-abakunzi-be-no-ku-ndirimbo-ya-kabiri-yakoranye-n-143765.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)