Gospel ku isonga! Top 15 yindirimbo nshya za... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi nyarwanda by'umwihariko abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana  bakoze indirimbo nshya zikomeje gukora ku mitima y'abazumva.

Mu ndirimbo amagana zagiye ahagaragara mu mpera z'icyumweru gishize no muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zagufasha kwinjira neza mu kwezi gushya kwa Kamena, ari na ko uryoherwa na 'weekend' yawe.

1.     Nkurikira â€" Israel Mbonyi ft Adrien Misigaro


Adrien Misigaro ufitanye indirimbo na Meddy zirimo 'Niyo Ndirimbo' igezweho na Israel Mbonyi umaze gushinga imizi mu kugira ibihangano bikundwa no hakurya y'inkombe z'u Rwanda bahuje imbaraga bishingiye ku bucuti bakorana indirimbo bise 'Nkurikira.'

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Adrien Misigaro, yakomoje ku kuba ubucuti bwabo ari bwo bwabaye imbarutso y'iyi ndirimbo.

Ati: 'Nyuma y'imyaka myinshi y'ubucuti bwavuze ubuvandimwe, Israel Mbonyi nanjye twagiye duhurira mu bitaramo n'ibirori byanjye bitandukanye, ariko ntitwigeze tugira amahirwe yo gukorana indirimbo kugeza uyu munsi.'

2.     Ngwino Urebe â€" Chryso Ndasingwa


Kuri ubu Chryso yatangiye gusogongeza abakunzi be ku buryohe bw'igitaramo yakoreye muri BK Arena, aho yashyize hanze amashusho y'imwe mu ndirimbo yaririmbye. Ni indirimbo yise "Ngwino Urebe" iri mu zaryoheye cyane ibihumbi byitabiriye iki gitaramo cye yise "Wahozeho Album Launch" na n'ubu kicyirahirwa nyuma y'iminsi 26 kibaye.

"Ese Imana ukorera yabashije kugukiza. Ngwino urebe ibyo Imana yakoze. Rangurura maze utangarize abafite intimba, bwira n'abo bose bashaka kwiyahura. Dufite Imana itabara abayo, iyo dusenze iratwumva". Ni amwe mu magambo agize indirimbo "Ngwino Urebe" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Musinga, amajwi yayo akorwa na Boris.

3.     Yanitosha â€" Israel Mbonyi

">

Nyuma yo guhuza imbaraga na Adrien Misigaro bagashyira ahagaragara indirimbo ikomeje kwigarurira imitima ya benshi bise 'Nkurikira,' umuhanzi w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana wubashywe hano mu Rwanda, Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye bwite iri mu rurimi rw'Igiswahili yise 'Yanitosha.'

4.     Hip Hop - Rideman ft Bull Dogg

">

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yashyize hanze Album 'Icyumba cy'amategeko' iriho indirimbo 6 yakoranye n'umuraperi mugenzi we Bull Dogg, yumvikanisha uburyo Hip Hop ari injyana yoza Roho, kandi bitsa ku mico yimitswe na bamwe muri iki gihe itari ikwiye.

Imwe muri izi ndirimbo ni iyitwa 'Hip Hop,' aho aba baraperi baririmba bumvikanisha ko injyana yaH ip Hop ariyo ivuga ukuri kurusha izindi njyana zose abana b'abantu bahimbye.

Bavuga ko izindi njyana 'muzajye muzumvisha abakivera'. Riderman aramwunganira akavuga ko iyi njyana idasanzwe, kuko irimo ibidasanzwe, bisaba ko umuraperi ahabwa umwanya akaragaza ibimurimo byose.

5.     Mpa Wowe â€" Calvin Mbanda

">

Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo umuhanzi Calvin Mbanda yatunguranye agashyira ahagaragara indirimbo ye nshya yatunganijwe na Element Eleeeh. Ni indirimbo y'urukundo yise 'Mpa Wowe' yanditswe n'abarimo Junior Rumaga.

6. Follow Me - Shema Tatoo ft Mistaek, Afrique & Bushali

Shema Tatoo umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda yahurije abahanzi bakomeye barimo umuraperi Bushali, Mistaek na Afrique mu ndirimbo yise 'Follow Me.'

">

7.     Amahitamo Yanjye â€" Gauchi ft Sean Brizz & Fireman

Umuhanzi akaba n'umujyanama w'abahanzi, Gauchi nawe yakoze mu nganzo ashyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Amahitamo Yanjye' yakoranye n'umuraperi Fireman na Sean Brizz, igaruka ku bikorwa byinshi Perezida Kagame yajeje ku Banyarwanda mu gihe cy'imyaka 30 ishize.

Aba bahanzi baohoye iyi ndirimbo mu gihe Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) ikomeje igikorwa cyo kwakira Kanidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no ku mwanya w'Abadepite.Ni igikorwa kizarangira tariki 6 Kamena 2024.

">

8.     Guarranty â€" Racine

Nyuma y'igihe kirenga umwaka nta mashusho y'indirimbo nshya, umuraperi Racine yashyize hanze indirimbo yise 'Guarranty.'

">

9.     Iriba â€" Mado Okoka Esther

">

10. Ntiwamvamo â€" Logan Joe ft Kenny K-Shot

Nyuma y'iminsi micye bayishyize ahagaragara mu buryo bw'amajwi, kuri ubu umuhanzi Logan yamaze gusohora amashusho y'indirimbo 'Ntiwamvamo' yakoranye n'umuraperi Kenny K-Shot.

">

11. Impozamarira â€" Antoinette Rehema

">

Umuramyi Antoinette Rehema utuye muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya muri iki cyumweru yise "Impozamarira" irimo ubutumwa buhamagarira abatarakizwa, gusanga Yesu akabahoza amarira. Ni nyuma y'iminsi micye ashyize hanze iyo yise "Simaragido" yakiriwe neza.

Antoinette Rehema ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel. Mu bikorwa bikomeye yakoze harimo n'igitaramo yakoreye muri Uganda kuwa 21/10/2023 aho yari yatumiye Gaby Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n'amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.

12. Wakunzwe Rwinshi - Aimé Lewis

">

Aimé Lewis ni umusore utuye ku Kibuye, ubarizwa mu itorero ry'Abadventiste b'Umunsi wa 7, mu Ntara y'Ivugabutumwa ya Kibuye, itorero rya Galilaya, akora umuziki wa Gospel, akibanda ku "kubwira abantu iby'agakiza ka Yesu, mbabwira ibyo imbabazi twagiriwe".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Aimé Lewis yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya "Wakunzwe Rwinshi" buvuga ko Yesu "yadukunze ntacyo aduciye, ahubwo yadukunze 'Urukundo Rwinshi' ndetse rwinshi cyane, nkaba narabugenewe buri muntu wese wese uriho ubwo butumwa buramureba kuko Yesu yadukunze atarobanuye".

13. Gospel â€" AY ft Taz, HUNNi & PoppA 

">

14. Sheyira â€" Yee Fanta ft Ruganzu & Stray

">

15. La Vérité - Magna Romeo

">

Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z'icyashize harimo iyitwa 'Siwezi Mimi' ya Alarm Ministries, 'Gusa Nawe' y'umuramyi Jado Masengesho, 'Igihe' ya Abe Star, 'Password' ya Joni Boy, 'Remind Me' y'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, See Muzik n'izindi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143559/gospel-ku-isonga-top-15-yindirimbo-nshya-zakwinjiza-neza-muri-kamena-video-143559.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)