Ubwo Umukandida wa Green Party ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr. Frank Habineza n'abakandida depite b'iryo shyaka biyamamarizaga mu Karere ka Ngororero ku wa 29 Kamena 2024, basabye abaturage kubatora bakazabageza kuri byinshi.
Senateri Mugisha Alexis yabwiye abaturage ko gutora Green Party bizatuma babasha kongera kubakorera byinshi byiza mu byo babasezeranya birimo kumanura ibiciro ku masoko n'ibindi byinshi.
Ubwo yafataga ijambo, Umukandida ku mwanya w'Umudepite muri Green Party, Iyakaremye Innocent, yabwiye abaturage ko iryo shyaka rifite gahunda yo kubaka uruganda rutunganya peteroli mu Rwanda kikaba igihugu cya mbere muri Afurika kibigezeho.
Ati 'Nimutora ishyaka Green Party mugatora n'umuyobozi waryo kuba Perezida twiteguye ko hano mu Rwanda kizaba ari igihugu cya mbere kigize uruganda rutunganya Peteroli n'ibiyikomokaho ruzubakwa mu Rwanda.'
Yakomeje ati 'Afurika yibitseho peteroli nyinshi, iracukurwa ikajya gutunganyirizwa i Burayi, Aziya na Amerika. Biriya bihugu muzi ko bikunze kubamo akavuyo nk'ibiri kubera muri Ukraine n'u Burusiya. Ikibazo kikabera iyo bagahita bavuga ngo lisansi yazamutse. Wajya kugura ibijumba, inyanya, imboga n'umuceri bakakubwira ko byazamutse.'
Iyakaremye yagaragaje ko urwo ruganda rutunganya peteroli niruramuka rwubatswe mu Rwanda ruzaba igisubizo ku bihugu bya Afurika kandi bizagabanya ibiciro by'ubwikorezi rusange ndetse n'ibiciro ku masoko.
Ati 'Ibihugu byo muri Afurika bizaza hano gushaka lisansi bityo umuturage n'igihugu twese tuzamure umusaruro mbumbe w'igihugu cyacu. Twajyaga tuvuga ko tuzagabanya ibiciro mukagira ngo turabeshya. Twiteguye kumanura umusoro wa TVA ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.'
Yagaragaje ko Dr Frank Habineza natorerwa kuba Umukuru w'Igihugu, muri Nzeri 2024 azahita agabanya umusoro ku nyongeragaciro nk'uko ari kubyizeza abaturage.
Dr Frank Habineza na we yagararije abaturage bo ku Kabaya ko abifuriza ineza bityo ko nibamutora ibyo abizeza byose azabishyira mu bikorwa.
Mu bindi Dr. Habineza yijeje abaturage ni uko naramuka atowe azagabanya inyungu ku nguzanyo z'amabanki yo mu Rwanda ntizirenge nibura 12%.
Yongeye kubwira abaturage bo mu Karere ka Ngororero ko Green Party nitorwa bazashyiraho Inama Nkuru y'Igihugu y'Umutekano (National Security Council/Conseil National de Securité) nk'Urwego ruzafasha inzego z'ubuyobozi za gisivile n'inzego z'umutekano gufatanya mu gukemura no gukumira ibibazo by'umutekano n'abasivile babigizemo uruhare.