Guhura, kwihangana no kwigira: Bimwe mu bisubizo byavuye muri 'Marche de la Vie' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu bageze ku 100 [55 bo mu Bubiligi, 35 bo muri Canada n'abandi bo mu Rwanda no mu Busuwisi] ni bo bari muri iryo rushanwa guhera tariki ya 7 Mata 2024 bakazasoza ku ya 30 Kamena 2024, aho abamenyereye bazagenda 30 km mu kwibuka imyaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu abantu umunani ni bo bamaze kugera ku ntego y'intabwe milioni (750 km) mu mezi atatu.

Mu 2021, ni bwo Umunyarwanda Nsabimana Norbert utuye mu Bubiligi yatangije urugendo rw'amaguru yise 'urugendo rw'ubuzima' [Walk of Life/ Marche de la vie]

Uru rugendo rukorwa mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Marche de la vie Asbl yatangijwe n'abantu batandatu bashatse kugaragaza imbaraga z'abantu iyo bafatanyije, bikaba n'uburyo bwo guha agaciro abishwe bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarema n'imbaraga buri muntu mu buzima bwe.

Igitekerezo cy'uru rugendo cyaje ku wa 3 Mata 2021, ubwo Nsabimana yifatanyaga n'umukobwa we mu rugendo rwiswe 'I walk for my club' rwateguwe n'ishyirahamwe rya Wallonia-Brussels, rwari rugamije gushakira inkunga amatsinda yagizweho ingaruka na Covid 19.

Kuwa 7 Mata 2021, ubwo hatangiraga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwishakamo imbaraga no guhangana n'ingaruka zayo yifashishije kujya akora urugendo rw'amaguru rungana nibura n'ibilometero 500 kuva ku wa 7 Mata kugera kuwa 4 Nyakanga 2024.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga yashyiragaho urugendo rwe, inshuti ze zarabibonye ziramwegera ngo bafatanye, batangira kujya bakorana urugendo ari itsinda buri cyumweru.

Hamwe na bagenzi be bakoze itsinda baryita 'Marche de la Vie' [Urugendo rw'ubuzima] kugira ngo bashishikarize buri wese kwita ku buzima bwe binyuze mu kugenda n'amaguru bagorora ingingo ndetse bikabafasha no guhura nk'Abanyarwanda n'inshuti zabo mu Bubiligi.

Yagize ati 'Mu gihe cyo kwibuka muri Covid 19, byari ingenzi kongera kubaka imibanire mu buryo bwihariye kugira ngo dufatanye kugaragaza umutima wihangana, ubushobozi bwo kugumana imbaraga twemye imbere y'ibibazo.'

Ubwo Nsabimana yarimo abitegura yamenye amakuru y'umunyaburayi w'Umusuwisi wabonye ubwenegihugu bw'u Rwanda, Gilles Dusabe wari uri gukora urugendo rw'intambwe miliyoni mu Busuwisi mu rwego rwo kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati 'Muri Mata 2022 natwe, Marche de la Vie twifatanyije na we mu gikorwa cy'Intambwe miliyoni cyabereye mu Bubiligi ndetse kiza kwaguriwa muri Canada, u Rwanda na Switzeland,'

'Kugera kuri iki gikorwa kingana n'ibilometero(Km) 750 byadusabye kugenda i Brussels, i Halle, AG Belgian Walk Coast n'izindi nyinshi twateguye binyuze muri ADEPS. Kugera uyu munsi tumaze gutegura ingendo hafi magana abiri'.

Nsabimana Norbert akangurira abantu kwifatanya na Marche de la vie / Walk of Life Asbl nk'ahantu hihariye ku buhanga bwo kwihangana no guhangana n'ibibazo by'ubuzima binyuze mu kugenda n'amaguru n'ubundi buryo bwo gufasha abantu bazajya bategura .

Ati "Kugenda n'amaguru ni byiza ni imyitozo. Ni urugendo rwo gushaka umudendezo, rugaragaza inyungu zo mu mutwe zirenze iz'imikino isanzwe."

Intego ya 'Marche de la Vie' ni ugushishikariza abantu bose ku Isi kugira ukwihangana no gukwirakwiza ubu buryo budasanzwe bwo Kwibuka, bibutsa ko kwihangana biri muri buri wese.

Marche de la Vie Asbl irifuza no kubaka ikigo cya "Resilience" mu Rwanda mu rwego rwo guhuza ubumenyi bwo kwiyubakamo ubushobozi.

Bavuga ko ingendo zabagiriye akamaro gakomeye, aho banyura hose bigatuma abantu bashaka kumenya u Rwanda. Bitoza abantu 'kwihangana nk'indangagaciro ifite agaciro kanini, kubera ko ari urugendo ruhoraho buri cyumweru haba hakonje cyane cyangwa hashyushye, haba hari imvura cyangwa umuyaga mwinshi.

Iyo gahunda ihoraho ituma abantu bakomeza gutera imbere, badacika intege, no guhora bizera ko bashobora guhangana n'ibibazo bikomeye kurushaho."

IGIHE yaganiriye na *Nsabimana Norbert* watangije mu Bubiligi ishyirahamwe *Marche de la vie* [Urugendo rw'Ubuzima] ryashibutsemo guhura, kwihangana no kwigira nka bimwe mu bisubizo by'ubuzima nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994. pic.twitter.com/4zi6pkQam9

â€" IGIHE (@IGIHE) June 26, 2024

Ishyirahamwe Marche de la Vie ryafashije benshi mu bakora urwo rugendo
Intego ya 'Marche de la Vie' ni ugushishikariza abantu bose ku Isi kugira ukwihangana no gukwirakwiza ubu buryo budasanzwe bwo Kwibuka
Abitabira Marche de la Vie bavuga ko byahinduye byinshi mu buzima bwabo
Benshi bamaze kwiyunga kuri Nsabimana Norbert muri 'Marche de la Vie'
Nsabimana Norbert akangurira abantu kwifatanya na Marche de la vie
Bakora ingendo n'amaguru hirya no hino mu Bubiligi
Ntibatinya imbeho n'urubura ahubwo bakomeza uru rugendo kuko ruvuze byinshi kuri bo

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhura-kwihangana-no-kwigira-bimwe-mu-bisubizo-bya-walk-of-life-asbl

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)