Guhuriza muri Village Urugwiro abayobozi bari baragizwe impunzi n'abo kuri leta zabanje nti byari byoroshye- Minisitiri Dr Ugirashebuja - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikubiye mu butumwa bugaruka ku rugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda, yatangiye mu nama mpuzamahanga yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Kamena 2024.

Iyi nama yagarukaga ku ruhare rw'inkiko mpuzamahanga n'iz'u Rwanda mu kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kurebera hamwe icyakorwa ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Minisitiri Ugirashebuja yabanje kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakicwa abasaga miliyoni imwe yakoranwe ubugome bukabije abigereranya no kurimbura igihugu, kuko hari ibihugu bisaga 40 buri kimwe gituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni imwe, hakaba n'ibindi bihugu birindwi buri kimwe gituwe n'abasaga ibihumbi 10 wagereranya n'Abatutsi bicwaga mu munsi umwe.

Minisitiri Ugirashebuja yanakomoje ku bikomere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize, ku buryo byanabaye ingorabahizi guhuriza muri Village Urugwiro abayobozi bari baragizwe impunzi n'aya mateka n'abahoze muri Leta zabanje.

Ati ''Hari inama zabereye mu Urugwiro, imbogamizi ya mbere y'inama zabereye mu Urugwiro yari uguhuriza hamwe bamwe abagizwe impunzi n'ihohoterwa ryabaga, n'abari abayobozi kuri Leta (ebyiri) zakurikiye ubwigenge bw'u Rwanda. Kubahuriza ku meza amwe ngo haganirwe ku hazaza h'igihugu ntibyari inshingano yoroshye.''

Gusa Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yasobanuye ko bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza byagiyeho nyuma ya Jenoside bukimakaza ubumwe, ubwiyunge no gutanga ubutabera buboneye, byaje gushoboka bikagerwaho.

Yavuze kandi ko hari byinshi byakozwe mu butabera bw'u Rwanda abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyikirizwa ubutabera, akomoza ku kuba u Rwanda rugisaba ibihugu byahungiwemo n'abayikekwaho kubohereza bakaburanishwa, cyangwa byo bikababuranisha.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhuriza-muri-village-urugwiro-abayobozi-bari-baragizwe-impunzi-n-abo-kuri-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)