Hagaragajwe ibikibangamiye urugendo rw'ubudaheranwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama iri kuba ku nshuro ya gatandatu, ikaba iri kubera kuri Marriott Hotel Kigali, kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 9 Kamena 2024, aho yateguwe n'Umuryango Mpuzamahanga w'Abashakashatsi biga ku budaheranwa (Resilio Association).

Uyu muryango ufatanyije n'uharanira kubaka amahoro arambye (InterPeace), Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Never Again Rwanda, Kaminuza y'u Rwanda n'abandi.

U Rwanda rwafashwe nk'urugero rwiza mu guhangana n'ibibazo bishingiye ku budaheranwa ahanini bitewe n'ibihe rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu 1994.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko ibipimo ari byiza ariko hakiri ibyo gukora ku birebana no gukira kuri buri muntu ku giti cye.

Imbogamizi zibangamiye ubudaheranwa ni uko hari abantu benshi batarigira icyizere ndetse no kurenga ibyababayeho kuko bagita umwanya munini ku byahise aho kureba ibiri imbere.

Urugendo rw'ubudaheranwa mu Rwanda ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw'inzego buri ku kigero cya 92%.

Umuyobozi wa Inter Peace Rwanda, Kayitare Frank, yashimangiye ko nubwo hari ibyakozwe ariko ababyeyi bakwiriye gufasha abana gukira ariko nabo batisize.

Yagize ati 'Ku rwego rw'umuryango, ubudaheranwa buracyari hasi kubera amakimbirane ndetse n'ibikomere ababyeyi basigiwe na Jenoside bityo bakaba batarabohokera abana babo. Ntushobora kuvuga ubudaheranwa utavuga ku bantu bakiri bato uyu munsi.'

'Nibo bakwiye cyane cyane kubwubakwamo bityo amateka yabo ntabaherane. Kugira urubyiruko muri ibi biganiro no muri gahunda dukora muri sosiyete ni ukugira ngo barenge ibikomere by'ababyeyi babo kuko turabizi ko hari n'ababyeyi bagifite ingengabitekerezo, abandi baheranwe n'agahinda n'ubwoba.'

Kayitare yongeyeho ko urubyiruko rukwiriye kwivanamo amateka y'ababyeyi ndetse rukivanamo ibyo bikomere biciye mu biganiro rugirana hagati yarwo kuko birufasha komorana.

Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE,Uwera Kanyamanza Claudine, yavuze ko hakiri urugendo rwo kugira ngo ubudaheranwa bugerweho.

Ati 'Iyo umuntu atekereza, akabasha kwiga, akabasha gukora no gukemura ibibazo ahura nabyo mu buzima bigaragara ko hari inzira nziza ihari mu kubaka ubudaheranwa. Ubufasha waha umuntu bwose, aba akeneye no gusanwa umutima.'

Muri iyi nama hagaragarijwemo ko ubudaheranwa bwubakiye ku nkingi enye zirimo ubw'umuntu ku giti cye, ku rwego rw'umuryango, sosiyete ndetse n'ubw'inzego zitandukanye.

Kuva mu 2023 hari imiryango 10 igamije gushyira mu bikorwa gahunda y'isanamitima, kubana neza no guteza imbere Abanyarwanda ariko hashimangirwa ubudaherwanwa.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje ibikibangamiye urugendo rw'ubudaheranwa mu Rwanda
Umuyobozi wa Inter Peace Rwanda, Kayitare Frank yavuze ko hakiri urugendo kugira ngo ubudaheranwa bugereweho mu Rwanda ku kigero cya 100%



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ibikibangamiye-urugendo-rw-ubudaheranwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)