Ni ingingo yagarutseho mu biganiro byateguwe n'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, byahurije hamwe inzego zitandukanye z'ubucuruzi bw'ibyinjira n'ibisohoka mu gihugu ndetse n'abahuza babo ku byambu ibyo bicuruzwa binyuraho.
Byari bigamije kurebera hamwe ahazaza n'iterambere ry'urwego rw'ubwikorezi bw'ibyoherezwa n'ibitumizwa mu mahanga cyane hashingiwe ku mihindagurikire y'Isi ya none.
Dr Ngabitsinze, yavuze ko ibibazo byibasiye Isi mu myaka ishize byatumye ikiguzi mu bwikorezi kizamuka, hakaba hakwiye guhuriza hamwe imbaraga kw'ibihugu no gutegura imishinga ihuriza hamwe inzego zinyuranye igamije iterambere ry'uru rwego.
Ati 'Abantu bagomba gukorana neza bakumvikana mu buryo bwa politiki, ikindi ni ugushyiramo amafaranga menshi kuko hari inzira nyinshi zigomba kubakwa, nka twe mu Rwanda ntituri ku mazi magari kandi bisaba ko izo nzira tuzigeraho kandi bisaba amafaranga n'ubwumvikane bw'ibihugu dukorana nabyo.'
Kuri ubu mu Rwanda huzuye icyambu gishya cyubatswe ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, gitwaye asaga miliyoni $9. Iki cyambu cyitezweho kuzoroshya ubuhahirane hagayi y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'ibindi bihugu.
Dr Ngabitsinze, yavuze ko ku bufatanye n'abafatanya bikorwa bandi, n'imirimo yo kubaka ibyambu bya Rusizi, Rutsiro, na Karongi nayo irimbanyije.
Umuyobozi w'Urwego rwa Kenya rushinzwe Ibyambu [Kenya Ports Authority, KPA], Cpt William Ruto, yavuze ko bimwe mu byo u Rwanda rwakigira kuri Kenya mu rwego rw'ubwikorezi harimo gukoresha neza igihe cy'abakiliya, kwimakaza imikoreshereze y'ikoranabuhanga ndetse no gushora imari mu bikorwaremezo byaba ibya gali ya moshi, imihanda yo ku butaka n'ubwikorezi bwo mu mazi.
Ati 'Twasabwe na Guverinoma y'u Rwanda gushyiraho ikoranabuhanga ryakoroshya ubucuruzi bw'iya kure ku buryo n'Abanyarwanda babasha kwishyura bidasabye kuvunjisha amafaranga yabo, ikindi kwari ugutanga serivisi z'amasaha 24/24 kuri ubu tukaba dutanga izo serivisi.'
Kuri ubu muri Kenya hari ubutaka iki gihugu cyashyikirije u Rwanda mu cyanya cyahariwe Inganda cya Naivasha. Rwahawe hegitari 4,047, zo kwifashisha mu koroshya itwarwa ry'ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.
Umuyobozi w'Ishami ry'ubucuruzi ku rwego rw'Igihugu mu Rugaga rw'Abikorera, PSF, Twagirumukiza François, yavuze ko ku bufatanye na Leta, hashyizweho ingamba zo gukumira ingaruka urwego rw'abikorera rwahura nazo mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga mu bihe bya Covid-19.
Ati 'Habayeho kugerageza gukomeza amashyirahawe y'ubucuruzi, kuko abacuruzi bose mu nzego barimo twagiye gushaka kubashyira hamwe ndetse habaho no kwimakaza gukorera kuri murandasi cyane, habaho no gutanga ibyanya by'aho ibicuruzwa byahurira bikozwe na Leta.'
Kugeza ubu mu Rwanda umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga wikubye inshuro zirenga gato ebyiri, uva kuri miliyoni 761 z'Amadorali ya Amerika mu 2020, ugera kuri miliyoni 1582 z'Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2023.