Hagaragajwe imbogamizi zituma Abapolisi bari mu butumwa bwa Loni badatanga umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Nama ya Symposium igaruka ku mahoro, umutekano n'ubutabera, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe kugarura amahoro mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, CP Bizimungu Christophe, yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro batanga umusaruro muke, harimo izifitanye isano n'imyumvire y'abapolisi muri rusange.

Yagize ati "Ikibazo cya mbere ni ikibazo cy'imyumvire muri bamwe bashinzwe kugarura amahoro. Ni ikibazo kiri mu byiciro bibiri. Hari abapolisi batekereza ko mu butumwa bwa Loni baba barimo, baba bagomba gukoresha imbaraga nke zishoboka, ntibitange uko bikwiriye, ibyo bikaba bihagije."

Uyu muyobozi yavuze ko ikindi kibazo gikunze kugaragara ari uko abapolisi bari mu butumwa bwa Loni baba badashaka gukora ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nyamara biri muri bimwe bishobora gukenerwa bitewe n'akazi bakora.

Yagize ati "Ikibazo cya kabiri ni uko hari abapolisi batekereza ko iyo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, badakwiriye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ntibakore igikorwa na kimwe cyatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga. Ibyo ni ibibazo bibiri bishingiye ku myumvire."

Uyu muyobozi yeruye ko Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bafite imyitwarire itandukanye n'iyo, avuga ko iyo abohereje mu nshingano, batanga umusaruro ukwiriye.

Ati "Mfite 'unit' enye z'abapolisi baturuka muri Polisi y'u Rwanda, muri unit 15 ngenzura. Ariko mba mfite icyizere iyo mpaye inshingano abapolisi baturuka muri Polisi y'u Rwanda [cy'uko inshingano bahawe bazuzuza neza]. Ni ukubera ko mba nizeye neza ko biteguye gushyira mu bikorwa inshingano bahawe, bakaba banashyira ubuzima bwabo mu kaga [bibaye ngombwa, kugira ngo buzuze inshingano zabo]."

Ku bindi bikibangamiye abapolisi bari mu butumwa bwa Loni hirya no hino, harimo ibyuho biri mu mategeko abagenga cyane cyane nk'iyo bageze ahantu bahuye n'ikibazo gishobora kubasaba gukoresha uburyo budasanzwe kugira ngo bakemure ikibazo cy'ingenzi cyane.

Ati "Dukwiriye gushyiraho uburyo bwemerera abapolisi bari kugarura amahoro, kubera ibiri kubaho bagafata icyemezo gikwiriye nubwo haba hari inzitizi ariko zidashingiye ku biri kubera ahakenewe ubufasha.

Uyu muyobozi yavuze ko hari zimwe muri misiyo za Loni zatanze umusaruro, ariko anavuga ko hari izindi zidatanga umusaruro, bamwe mu bakwiriye kubibazwa hakabamo n'ubuyobozi bwa polisi buba bwatanze abapolisi mu butumwa bwa Loni, nyamara bakagenda badafite imyumvire cyangwa imyitozo bihagije bishobora gutuma bashyira mu bikorwa inshigano zabo.

muyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe kugarura amahoro mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, CP Bizimungu Christopher, yavuze ku nzitiza zituma Abapolisi badashyira mu bikorwa inshingano zabo mu butumwa bwa Loni



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-imbogamizi-zituma-abapolisi-bari-mu-butumwa-bwa-loni-badatanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)