Hagaragajwe uruhare rw'abayoboraga uruganda rw'icyayi rwa Mata mu kwihutisha Jenoside i Nyaruguru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ku wa 15 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Mata.

Mu buhamya bwa Uramukiwe Jean Damascene ukomoka aha i Mata, yakomoje ku wari umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Mata witwaga Ndabarinze Juvenal waje kuruyobora avuye i Byumba, akagira uruhare muri Jenoside.

Uyu Ndabarinze yaje kuyobora uruganda ari kumwe n'itsinda ry'insoresore zamurindaga, gusa ngo iryo tsinda byarangiye rihindutse umutwe w'Interahamwe zikomeye zanatoje abandi aha i Mata bica benshi.

Uramukiwe yavuze uko abakozi b'uruganda bishe bagenzi b'Abatutsi bakanatanga inkunga y'ibikoresho mu kujya kwica n'ahandi.

Ati 'Abagereje guhungira i Kibeho na Karama (mu yahoze ari Perefegitura ya Butare) imodoka z'amakamyo na Daihatsu z'uruganda rwa Mata, izaturutse ku rwa Kitabi no ku rundi ruganda rwa Gisovu zaje zipakira Interahamwe zo hirya no hino zidusanga i Karama zirica, byose bitijwe umurindi n'ubuyobozi bw'uruganda rwa Mata.''

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Habimana Syldio yavuze ko abayoboraga uru ruganda mu gihe cya Jenoside batije umurindi iyicwa ry'Abatutsi muri aka gace.

Ati 'Uru ruganda ni rwo rwatangaga imodoka zo gukwirakwiza abicanyi i Kibeho n'i Karama, ariko ikibabaje abenshi ntibaburanishijwe kuko bavaga kure; bakimara gukora jenoside baritahiye.''

Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Mata, Barayagwiza Joseph, yavuze ko bakomeje kuziba icyuho cy'ubuyobozi bwabanje, binyuze mu kwigisha abakozi b'uruganda umuco w'amahoro cyane ko abagera kuri 60% muri bo ari urubyiruko.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwagize akaga n'idindira rikomeye mu majyambere aho abakabaye bakora ibyubaka bataye igihe mu nzangano no gusenya.

Yavuze uburyo ibikorwa by'uru ruganda byageraga mu mirenge mike gusa, ariko iby'ubwicanyi bikarenga bikagera no muri Huye, ibishimangira imbaraga nyinshi zashyizwe muri Jenoside.

Ati 'Twagize ibyago, aho abakoraga akazi bakaretse bahugira mu kubiba urwango,kwica ndetse bakica bagenzi babo. Ndasaba abayobozi bose gufata iya mbere mu kurwanya ikibi, bimakaza ubumwe, bigisha abo bayobora iby'iterambere gusa.''

Yakomeje asaba urubyiruko kongera imbaraga mu bikorwa by'iterambere no kurinda ibyagezweho.

Kugeza ubu, ku ruganda rw'icyayi rwa Mata hibukwa abari abakozi b'uruganda ndetse n'abahinzi barugemuriraga icyayi 381 bishwe muri Jenoside, hakaba hagishakishwa n'abandi.

Urwibutso rwa Jenoside rw'uruganda rw'icyayi rwa Mata, ruruhukiyemo abari abakozi barwo 381, mu gihe hagishakishwa indi mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Bamwe mu bari baje kwibuka ababo bakoraga mu ruganda rw'icyayi rwa Mata
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Habimana Syldio yerekanye uburyo uruganda rw'icyayi rwa Mata rwabaye umuterankunga ukomeye wa jenoside yakorewe henshi muri Nyaruguru no mu nkengero zaho
Umuyobozi Mukuru w'uruganda rw'icyayi rwa Mata, yavuze ko bashyize imbere kwigisha urubyiruko umuco w'amahoro cyane cyane ko mu bahakora 60% ari urubyiruko.
Meya wa Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwagize akaga n'idindira rikomeye mu majyambere aho abakabaye bakora ibyubaka bataye igihe mu nzangano no gusenya, asaba abayobozi kwigisha ibyiza
Kuri ubu, uruganda rw'icyayi rwa Mata rufite abakozi basaga 7000, bakaba bose bagenerwa inyigisho z'amahoro no kubana neza kugira ngo bazibe icyuho cy'abahemutse muri Jenoside
Kuri iyi nshuro naho rworoje abarokotse batatu inka
Iyi nyubako yitwaga 'cantine', ngo ni yo yaberagamo inama zateguraga jenoside yahitanye benshi i Mata
Uramukiwe Jean Damascene watanze ubuhamya, yavuze ko ubu yongeye kwiyubaka abikesha guhinga icyayi, akaba akomeje urugendo rw'iterambere ndetse afite n'umugambi wo kugura imodoka
Uruganda rwa Mata rumaze kuremera abarokotse Jenoside inka zisaga 30 mu bihe bitandukanye mu rwego rwo kubafata mu mugongo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-uruhare-rw-abayoboraga-uruganda-rw-icyayi-rwa-mata-mu-kwihutisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)