Hagiye kuba iserukiramuco rya Hip Hop ryabanj... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitaramo byatangiye mu 2017, ndetse byazamukiyemo abaraperi barimo Bushali ugezweho muri iki gihe ndetse akaba aherutse gukorera ibitaramo mu Bufaransa no muri Poland.

Iri serukiramuco rizaba mu gihe cy'iminsi ibiri, ku wa 5 na 6 Nyakanga 2024. Dr Nganji washinze Green Ferry yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri serukiramuco bashingiye ku bihe byaranze ibitaramo byabo umunani byabanje. 

Ati 'Twahisemo kubikoramo iserukiramuco ahanini bitewe n'ubwutabire, n'uburyo abantu bakunda umuco wa Hip Hop. Rero, ibitaramo umunani twakoze byatweretse ko bishoboka.

Nganji yavuze ko mu byo bishimira muri ibi bitaramo, ariko byashyize itafari ku muziki 'w'abarimo Bushali n'abandi bagenze banyuze mu itsinda rya Green Ferry'.

Uyu mugabo usanzwe ari Producer, avuga ko ashingiye ku bikorwa bimaze gukorwa muri iyi myaka, ari ibishimangira ko 'Hip Hop ikundwa n'abantu benshi, kandi abanyarwanda barabigaragaje mu bihe bitandukanye'.

Ati 'Wagiye ubona uburyo nko mu bitaramo byabereye muri BK Arena, abaraperi bagiye biharira urubyiniro, muri iki gihe hasohotse ibihangano byinshi, rero uyu mwaka navuga ko wiyongereye mu y'indi myaka yatweretse ko Hip Hop ikunzwe cyane.'

Nganji yavuze ko uretse ibitaramo by'abahanzi ba Hip Hop, iri serukiramuco rizarangwa n'ibindi bikorwa birimo nko kumurika imideli, gushushanya, umuci wa ba Dj n'ibindi binyuranye mu rwego rwo gususurutsa abazitabira.

Yavuze ko bari mu biganiro n'abahanzi bose bazaririmba muri iri serukiramuco kandi 'tuzita cyane kuri wese bitewe n'ibihangano asanzwe akora byatanze umusaruro.'

Ngabonziza Dominique uzwi nka Producer Dr. Nganji uri gutegura iri serukiramuco aherutse gushyira hanze Album 'Kinyarwanda' yakoze yifashishijeho zimwe mu ndirimbo zimaze imyaka irenga 70 zifitwe na Leta y'u Budage bafatiye amajwi ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ni Album ya Gatatu iriho abahanzi nka B-Threy, Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum Drip, Nillan YNB, Bruce the First, Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa, Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani Kard, n'abandi.

Iriho indirimbo 'Inganji (Intro)' yakoranye na Ngaara, 'Amanyarwanda' yakoranye na Karambizi, 'Imituku' yakoranye na Redink, Icenova na Dr. Dace Murundi, 'Imisambi' yakroanye na Karambizi, Kaya Byinshi, Icenova na Romeo Rapstar.

Hari kandi 'Intare' yakoranye na Neriwest na Romeo Rapstar, 'Ihoreze' yakoranye na Racine, 'Haya' yahuriyemo na Karambizi, 'Rwamajana' yakoranye na Kanyarwanda, 'Umurinzi' yahuriyemo na Romeo Rapstar, 'Ninde? na Icenova, 'Enyegeza' na Bushali, 'Rwamakombe' na Zeo Trap ndetse na 'Kinyarwanda (Outro)' yakoranye na B-Threy.

 

Umuraperi Slum Drip ubwo yari ku rubyiniro ataramira muri Wakanda Club mu 2019 mu gitaramo 'I am Hip Hop' ku nshuro ya munani


Umuraperi Bushali yakunze gushimangira impano ye muri ibi bitaramo


Umuraperi Mazimpaka Prime ari mu bagiye bifashishwa muri ibi bitaramo byubakiye ku mudiho wa Hip Hop


Umuraperi B-Threy yigaragaje mu bihe bitandukanye muri ibi bitaramo


Producer Dr. Nganji [Uri iburyo] ari kuvanga imiziki muri ibi bitaramo


Maktain wo muri Afurika y'Epfo


Umuraperi Rod B


Nirewest wo mu itsinda rya Antic Dust


Dr Nganji yatangaje ko nyuma yo gukora ibitaramo bya Hip Hop bahisemo kubihinduramo iserukiramuco mu rwego rwo kwegera abakunzi babo






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144194/hagiye-kuba-iserukiramuco-rya-hip-hop-ryabanjirijwe-nibitaramo-byazamuye-abarimo-bushali-144194.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)