Hakenewe arenga miliyoni 13.7$ atunga impunzi zirimo iz'abanye-Congo 14,449 nshya zinjiye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikubiye muri raporo ivunaguye ya WFP Ishami ry'u Rwanda, yasohotse muri Gicurasi 2024.

Iyi raporo igaragaza ko kuva intambara hagati y'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'imitwe bafatanya yubuye mu mpera za 2022 kugeza muri Gicurasi 2024, mu Rwanda hinjiye abantu 14,449 baturutse mu Burasirazuba bw'iki gihugu basaba ubuhungiro.

Ni abantu binjiye ku bwinshi mu buryo butunguranye, abamaze kwandikwa nk'impunzi bagahabwa amafaranga abatunga mu gihe abatari babona ibyangombwa baba bafashishwa ibiribwa.

WFP igaragaza ko arenga 717,432$ yohererejwe abantu 118,760 barimo impunzi 110,413, abasaba ubuhungiro 8,226 n'Abanyarwanda batahutse 121, abafasha kugura amafunguro, bakabona iby'ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Arenga 7,705$ yishyuwe amashuri yigamo abana b'impunzi, mu gihe toni 216.62 z'ibiribwa zahawe abasaba ubuhungiro n'ibigo by'amashuri muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Iyi raporo igaragaza ko 'WFP ikeneye miliyoni 13.7$ kugira ngo ikomeze gukora ibikorwa byayo mu mezi atandatu ati imbere (kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2024) bingana na 57% by'ingengo y'imari ikenewe yose ku bikorwa byateganyijwe.'

Bisobanurwa ko amafaranga akenewe azafasha kuziba icyuho no gusubizaho amafaranga impunzi zahabwaga azifasha kubona amafunguro hagendewe ku cyiciro cy'ubushobozi bwa buri muntu, ndetse no gufasha abashya basaba ubuhungiro mu Rwanda hamwe n'impunzi z'Abanyarwanda batahuka.

Muri Gashyantare 2023, WFP yari yatangaje ko yongereye amafaranga agenerwa impunzi, aho abababaye kurusha abandi bagenerwaga ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe, abifashije bagahabwa 5000 Frw ku muntu umwe yose bakayahabwa buri kwezi.

Gusa mu Ugushyingo 2023, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, ryatangaje ko impunzi zahabwaga ibihumbi 10 Frw zizajya zihabwa 8,500 Frw, abahabwaga 5,000 Frw bazahabwa 4,250 Frw ariko ko bitazagira ingaruka ku bufasha buhabwa impunzi ziri muri gahunda yo kwita ku mirire ku buryo bwihariye, abanyeshuri ndetse n'impunzi zitahuka z'Abanyarwanda.

Kugeza muri Mutarama 2024, mu Rwanda habarurwaga impunzi 135.343, ndetse hari abakurwa mu nkambi y'agateganyo muri Libya bagezwa mu gihugu, abava mu Burasirazuba bwa RDC n'ahandi.

Abarega 90% baba mu nkambi za Kiziba, Nyabiheke, Kigeme, Mugombwa na Mahama abandi bakaba batuye mu mijyi itandukanye.

Impunzi nshya zituruka muri RDC zageze kuri 14450



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-arenga-miliyoni-13-7-atunga-impunzi-zirimo-iz-abanye-congo-14-449

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)