Hamenyekanye amakipe arabanza kwangura Stade Amahoro mbere y'uko Rayon Sports na APR FC zicakirana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishuri ry'irerero (Academy) rya Paris Saint Germain n'irya Bayern Munich niyo arabanza gukinira muri stade Amahoro ivuguruye ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000 noneho APR FC na Rayon Sports zikabona kuza gucakirana nk'uko biteganyijwe ko uwo mukino uza kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Kamena 2024 muri gahunda yiswe 'Umuhuro mu Mahoro'.

Umukino uza guhuza aya marerero uraba ku isaha ya saa munani mu gihe umukino karundura utegerejwe na benshi uza kuba ku isha ya saa kumi n'imwe ku isaha y'i Kigali mu Rwanda.

Irerero rya Paris Saint Germain rishamikiye ku ikipe yo mu Bufaransa ryatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2021 mu gihe irerero rya Bayern Munich rishamikiye ku ikipe yo mu Budage ryashinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 2023, aya marerero yombi akaba ahuriye ku kuba yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda'

The post Hamenyekanye amakipe arabanza kwangura Stade Amahoro mbere y'uko Rayon Sports na APR FC zicakirana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/hamenyekanye-amakipe-arabanza-kwangura-stade-amahoro-mbere-yuko-rayon-sports-na-apr-fc-zicakirana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)