Hari ababonye buruse muri MIT na Cambridge: Amarushanwa y'Imibare muri UR akomeje kwera imbuto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kaminuza zirimo nka Massachusetts Institute of Technology, MIT, yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Cambridge yo mu Bwongereza, akarusho kakaba ko abari kuyigamo ari abakobwa.

Ni amarushanwa akorwa n'abari mu mashuri yisumbuye UR yatangije mu buryo bwo gukundisha abantu Imibare, by'umwihariko abakobwa.

Hari hagamijwe gukuraho imyumvire ishaje y'uko imibare ikomera cyangwa ntacyo imaze n'ibindi bicantege nk'ibyo.

Ahera ku rwego rw'akarere, abatsinze bagakomereza mu ntara, batsinda bagahatana ku rwego rw'igihugu.

Abahize abandi bakomereza mu Karere, abatsinze bakajya guhatana ku rwego rw'Afurika, hanyuma abahikuye bagahatana ku rwego rw'Isi.

Muri aya marushanwa abanyeshuri bahabwa ibizamini byujuje amategeko mpuzamahanga biba byateguwe n'intiti muri iri somo.

Umuyobozi w'Ishuri rya Siyansi, Koleji ya UR y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, akaba umuhanga mu mibare, Prof Denis Ndanguza, yavuze ko muri izo nzego abana b'u Rwanda bakomeje kugaragaza ubudasa.

Hari mu muhango wo guhemba abana 23 bitwaye neza mu mibare mu byiciro bitandukanye babarizwamo.

Ati 'Kwitwara neza kw'abo banyeshuri byatumye hari ababyungukiramo babona buruse muri MIT no muri Cambridge. Akarushyo kakaba ko ari n'abakobwa. Urumva ko imibare iri gukundwa cyane bitandukanye na mbere.'

Abatsinze ku rwego rw'igihugu UR ifatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo nk'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyi Bushingiye ku Mibare (AIMS), kikabatoza ku marushanwa azakurikiraho.

Prof Ndanguza yavuze ko mbere "Abakobwa bavugaga ko imibare ari iy'abahungu, basaza babo bakavuga ko iyo urangije iri somo usarara, ko ntacyo imaze, intekerezo dushaka kurandura."

Ati "Abana b'abakobwa batinyaga imibare. Byahereye ku bwacu ugasanga mu ishuri ry'abana 20 abakobwa ugasanga ni batanu, ukabona ko mu masiyansi abana bataboneka. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo guhera mu yisumbuye ngo tuzamure uwo muco."

Uyu munsi UR ifite amasomo y'imibare ari ugutatu, arimo azwi nka 'Mathématique Appliquée,' Imibare isanzwe n'ay'ayibarurishamibare.

Buri somo riba rikenewemo byibuze abantu 40, Prof akavuga ko ubu bose babonetse nyamara mu minsi yashize kubabona byari intambara.

Yavuze ko n'abakobwa batasigaye kuko ubu bamaze kugera kuri 45% muri buri somo, imibare yazamutse cyane kuko 'njye nize Imibare i Butare dufite umukobwa umwe gusa.'

Yavuze ko ari nako byari bimeze ku barimu ubwo yazaha kwigisha muri Kaminuza y'u Rwanda mu myaka yashize aho nta mwarimu w'umugore wigisha Imibare bari bafite ariko ubu 'dufite batanu bafite PhD mu Mibare.'

Yasabye abana gutinyuka Imibare agaragaza ko izo ngero zose ari zimwe mu zigaragaza ko ibintu bishoboka, bakareka imyumvire yo kumva ko imibare ikomera 'kuko n'ejo bundi tugiye gutanga akazi twashakaga abatsinze ku manota ya mbere, abakobwa babiri ni bo begukanye uwo mwanya.'

Abahembwe kuri iyi nshuro barimo 17 bo mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, barindwi bo mu cyiciro usange, na batanu bitwaye neza mu marushanwa y'Akarere yabereye i Nairobi.

Amarushanwa y'Imibare yatangijwe na UR ku bana bo mu mashuri yisumbuye akomeje gutanga umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-ababonye-buruse-muri-mit-na-cambridge-amarushanwa-y-imibare-ya-ur-akomeje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)