Hari abafana barebye umukino batambaye inkweto, abandi bajyanwa kwa muganga kubera ibikomere! Udushya twabereye muri stade Amahoro ku mukino wa APR FC na Rayon Sports - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wahuje Rayon Sports na APR FC wari wahuruje n'iyonka kugira ngo batazabarirwa ibyabereye muri Stade Amahoro ku mukino wa mbere wayikiniwemo.

Gusa ntabwo kwinjira byari byoroshye cyane ko ku ikubitiro rumwe mu rugi(gate) rwinjira abafana baruciye hakiri kare.

Kubera umuvundo wari uhari ndetse n'abashinzwe umutekano bashaka ko ibintu bigenda neza, urugi rwinjira Stade Amahoro rwegereye Kigali Arena bararuciye.

Ibi kandi nk'uko bigaragara mu mashusho, bamwe baciye mu rihumye inzego z'umutekano barurira barenga uruzitiro, icyatunguye benshi ni uko harimo n'igitsina gore.

Ikindi umuntu atarenza ingohe ni uko hari abaje banaguze amatike ariko kubera umuvundo n'akavuyo byari bihari bagahitamo kwisubirira mu rugo batarebye umukino.

Ibi ariko ntibyabujije abo byageze ku munsi wa nyuma amatike yashize kuyashaka bakayagura abahenze ariko bakinjira muri Stade, aho ubusanzwe itike yari ibihumbi 10 ndetse n'igihumbi ariko ku munsi w'umukino yari yikubye.

Hari abahisemo kugurisha amatike ya bo aho itike y'igihumbi yaguraga ibihumbi 5 kugeza ku bihumbi 10. Iy'ibihumbi 10 yari yazamutse igura 20 na 30.

Uyu muvundo abantu bashaka kwinjira watumye bamwe babura inkweto za bo binjira nta rukweto na rumwe bambaye ariko binjira muri Stade Amahoro yatangariwe n'amahanga yari yabazinduye.

Ubundi mu muco Nyarwanda, iyo babonye umuntu wambaye urukweto rumwe bavuga ko agiye gucirira imbwa, abandi ni ko binjiye bameze.

Nyuma y'uyu mukino hagaragaye amafoto y'inkweto nyinshi yakusanyijwe zatawe na ba nyirazo ubwo bagerageza kwinjira.

Hari n'abaje kubigiriramo ikibazo, barakomereka bajyanwa kwa muganga, Minisiteri ya Siporo ivuga ko umwe ari we usigaye mu bitaro.

Mu itangazo yashyize hanze yashimiye abitabiriye uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports bakanganya 0-0 wari wiswe 'Ihuriro mu Mahoro'.

Yakomeje igira iti 'turashimira inzego z'umutekano ndetse n'inzego z'ubutabazi zafashije abaje kuri Stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe n'abake bagiye kwa muganga baratashye, umwe ni we abaganga bakiri kwitaho.'

Yasoje yisegura kubitaragenze neza ndetse ishimangira ko hafashwe ingamba zo kubikosora ku buryo bitazasubira ubutaha.



Source : https://yegob.rw/hari-abafana-barebye-umukino-batambaye-inkweto-abandi-bajyanwa-kwa-muganga-kubera-ibikomere-udushya-twabereye-muri-stade-amahoro-ku-mukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)