Hari aho umusaruro wikubye inshuro enye: Ibikorwa byo kuhira byageze kuri hagitari zirenga ibihumbi 71 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahunda ya guverinoma y'imyaka rindwi yo kwihutisha ubukungu, NST1, yateganyaga ko ubuso bwuhirwa buzagera kuri hegitari 102,284 mu mwaka wa 2024, gusa iyi ntego yagezweho ku kigero cya 70%.

Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Ubuhinzi muri, RAB, Florence Uwamahoro, yabwiye IGIHE ko nubwo iyi ntego itagezweho 100% ibikorwa byo kuhira byagize uruhare kongera umusaruro ku bahinzi binabaha amafaranga.

Ati 'Ku gihingwa cy'ibigori aho gikunze guhingwa cyane cyane mu byanya byuhirwa i musozi, usanga aho batuhira beza toni zitagera kuri 2.5 kuri hegitari mu gihe aho buhira beza ikigereranyo cya toni zirenga 4.5 kuri hegitari, hakaba ndetse aho bamaze kugera ku musaruro urenga toni 8 kuri hegitari ku gihingwa cy'ibigori mu ma koperative nka NAICO i Nasho muri Kirehe.'

Abahinzi benshi kandi bahinga umuceri bagaragaza ko aho ibikorwaremezo byo kuhira bihagereye umusaruro wagiye wiyongera uvuye kuri toni ziri munsi ya 2 kuri hegitari ugera kuri toni 5.8 kuri hegitari nk'impuzandengo.

Uwamahoro ati 'Kandi bikomeza kuzamuka bijyanye n'uko abahinzi bagenda bakoresha uburyo bwiza bw'imihingire ndetse n'ikoreshwa ry'imbuto z'indobanure ndetse n'izindi nyongeramusaruro.'

Mu mishinga yo kuhira imusozi yakozwe muri iyi myaka harimo LWH (Land Husbandry, Water harvesting and Hillside irrigation Project) watunganyije ibyanya byuhirwa i musozi ku buso bungana na hegitari 2555, Rural Sector Support Project (RSSP) wibanze ku gutunganya ibishanga bihingwa higanjemo ibihingwamo umuceri.

Hari kandi Gabiro Agribusiness Hub Project (GAHP) ukaba ufite intego yo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubuhinzi bugezweho bugamije ubucuruzi kuri hegitari zigera ku 15.600 z'ubutaka bwuhirwa mu Karere ka Nyagatare, ariko ubu hegitari 5600 ni zo zihinzeho ibigori, soya n'ibindi bihingwa bihenze ku isoko, aha ubuhinzi bukazajya bukorwa ibihingwa byuhirwa ku buryo buhoraho.

Abakoresha uburyo bwo kuhira babyungukiramo

Ubusanzwe kuhira bikorwa mu buryo butatu, burimo kuhira mu gishanga, kuhira imusozi, amazi avanwa muri 'dam' akajyanwa kugira i musozi anyuze mu miyoboro yabugenewe, hamwe no gukoresha imashini ikogota amazi iyavana mu mugezi cyangwa ikiyaga kayageza ahari ibihingwa byuhirwa.

Uwamahoro yagaragaje ko abafite uburyo bwo kuhira ari bo bagena igihe cyo guhinga aho gucunganwa n'uko imvura iguye gusa, bityo bakinjiza amafaranga menshi.

Ati 'igihe izuba ryavuye igihe kirekire, abahinzi bahinga bagendeye ku mvura ntibabasha guhinga kubera ko nta buhehere buba buri mu butaka cyangwa nta mazi babona yameza imyaka, mu gihe abahinga bakoresha uburyo bwo kuhira imyaka bo baba bafite amahirwe yo guhinga igihe cyose batitaye ku gihe imvura izabonekera.'

Yongeyeho ko 'Abahinzi bahinga buhira baba bafite ubushobozi bwo kugena igihe bahingira (igihe imyaka bazahinga izera ifite isoko ryiza) mu gihe abahingira imvura usanga batabona igiciro gishimishije kubera ko umusaruro wabo uhurira ku isoko ari mwinshi. Ibi rero bituma abahinzi bahinga buhira babona umusaruro mwinshi ndetse n'amafaranga menshi ugereranyije n'abahinga bagendanye n' imvura.'

Inyigo yakozwe mu 2010 (Irrigation master plan) yagaragaje ko mu Rwanda ubuso bugera kuri hegitari 596,810 bushobora gukorerwaho ibikorwa byo kuhira imyaka.

Mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT), biteganyijwe ko hegitari 9680 zizashyirwaho uburyo bwo kuhira ndetse hanatunganywe ibishanga bifite bingana na hegitari 7993 bisanzwe byuhirwa, ku buryo ubuso bwose buzatunganywa bwuhirwa buzagera kuri hegitari 17.673.

Leta yashoye imari mu kuhira i Musozi

RAB igaragaza ko hari ibyanya 299 hirya no hino mu gihuhu byatunganyirijwe kuhira, by'umwihariko birindwi ahakorerwa ibikorwa byo kuhira i musozi biri mu turere twa Karongi, Nyanza, Kayonza, Gatsibo na Rwamagana.

Hari n'aho abaturage bakora ibikorwa byo kuhira ku buso buto, bahabwa nkunganire mu bikoresho bibafasha kuhira bakishyura 50% by'ikiguzi cyabyo.

Uwamahoro ati 'Iyi gahunda yafashije abahinzi mu bice bitandukanye by'igihugu kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi, bihaza mu biribwa kandi banasagurira amasoko. Ubu buryo buzwi cyane ku bahinzi bahinga imboga aho dufashe urugero nko ku gihingwa cy'inyanya usanga abakoresha ubu buryo bageze kuri toni hagati ya 7 na 8 kuri hegitari mu gihe abadakoresha uburyo bwo kuhira batabona na toni 2 kuri hegitari.'

Dieudonné Niyodushima ukorera ubuhinzi mu Karere ka Bugesera, akifashisha uburyo bwo kuhira ku buso buto yabwiye IGIHE ko nta muntu washobora guhinga mu gihembwe cy'ihinga C adakoresha uburyo bwo kuhira, ariko ngo bunafasha no mu bindi bihembwe iyo imvura yaguye nabi.

Ati 'Iyo ufite uburyo bwo kuhira imyaka wizera guhinga igihe cyose. Kuko nk'ubu muri Kamena abafite imyaka mu murima ni abantu buhira ariko noneho n'ibihembwe bya A na B na byo imvura isigaye igwa nabi. Ntabwo bitangaje ko uyu munsi wavuga ngo uhinze muri Nzeri wizeye imvura, ikagwa bikamera, byamara kumera ikabura. Hari igihe abahinzi bahomba bakagera no ku rwego rwa 100% cyane cyane iyo nta buryo bwo kuhira afite.'

Yagaragaje ko gahunda zifasha abaturage kubona moteri bakuhira ku buso buto zibafasha gukora ubuhinzi buhoraho.

Mu gihugu hose abahinzi barenga ibihumbi 36 bamaze kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto binyuze muri nkunganire ya Leta (Subsidy Program) ndetse n'inkunga nyunganizi (Matching Grants) binyuze mu mishinga itandukanye.

Abahinzi bavuga ko utabasha guhinga mu gihembwe cya C udafite uburyo bwo kuhira
Ibikorwa byo kugira bikorwa mu bishanga ahahinze imyaka itandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-aho-umusaruro-wikubye-inshuro-enye-ibikorwa-byo-kuhira-byageze-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)