Harimo uwa Miliyari 2 Frw! Akayabo gasabwa ut... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kutabyumva ko mu gihe kitagera ku mwaka umuhanzi ashobora kuba avuye muri Miliyoni zitagera ku ijana z'amafaranga y'u Rwanda akagera kuri miliyoni magana z'amanyarwanda.

Ntiwakwiyumvisha kandi ko kugeza ubu Afurika ifite umuhanzi ushobora kwishyuza agera kuri Miliyari 2Frw kugira ngo atarame mu gitaramo.

Mu Rwanda na ho hari abahanzi bishyurwa muri Miliyoni zisaga 100Frw kugira ngo bemere gutarama mu gitaramo kimwe cyo hanze y'u Rwanda.

Ibiciro tugiye kugarukaho bishobora guhindurwa n'umubano w'umuhanzi n'uwamutumiye, icyo igitaramo kigamije n'ibindi, ariko kugeza ubu ni ko bihagaze.

Nk'uko twabigarutseho, ibi bihinduka mu gihe gito bijyanye n'ibyo umuhanzi afite ku isoko.

Nigeria ni cyo gihugu gifite abahanzi benshi bahenze kandi banafite indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda, ariko na none Tanzania na yo iza hafi mu bihugu bifite abahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Duhereye muri Nigeria, Burna Boy arayoboye. Kugeza uyu munsi kugira ngo yemere gutaramira mu gitaramo, amafaranga asaba abarirwa hagati ya Miliyari 1.3Frw na Miliyari 2Frw.

Ni mu gihe umusore ukiri muto, Rema, mu gihe kitagera ku mwaka umwe yazamutse bikabije mu biciro, ava ku bihumbi 260Frw ubu bikaba bisigaye bisaba agera kuri Miliyari 1.3Frw kugira ngo abashe gutarama mu gitaramo kimwe.

Wizkid we muri 2024 arabariwa Miliyoni 650Frw kugera kuri Miliyari 1Frw aca uwifuza ko yataramira mu birori cyangwa igitaramo cye.

Asake we ari kuzamuka bikomeye aho muri Gicurasi 2023 yishyurwaga atagera kuri Miliyoni 100Frw, ariko ubu ageze ku mafaranga abarirwa muri Miliyoni 650Frw.

Davido, igiciro cye kiri muri Miliyoni 780Frw, ibintu bimaze imyaka igera kuri 2 bidahindagurika cyane.

Ku rundi ruhande, abahanzikazi bo muri Nigeria barimo Tems na Ayra Starr na Tyla wo muri Afurika y'Epfo na Shensea wo muri Jamaica, bose bishyuza ari hagati ya Miliyoni 195Frw na Miliyoni 400Frw.

Tiwa Savage na Diamond Platnumz na bo bamaze igihe barigaruriye imitima y'abanyarwanda, kugeza uyu munsi bisaba  Miliyoni 130Frw kubatumira mu gitaramo cyawe.

Mu Rwanda, abahanzi nka Meddy na Israel Mbonyi ni bo baza imbere mu bahenze mu gutumirwa mu bitaramo aho mu buryo bw'umwuga basaba asaga Miliyoni 100Frw.

Ni mu gihe Zuchu uri mu bahanzikazi bari mu bihe byabo byiza mu Karere k'Ibiyagabigari asaba abarirwa muri Miliyoni 80Frw.

Zuchu uri mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe mu Rwanda ari mu bahanzi bakosha kugira ngo umutumire  Umunya-Jamaica Shenseea ukomeje kwigarurira imitima ya benshi akomeje kuzamuka mu biciroDiamond ari mu bahanzi bo mu Karere bihagazeho mu biciro ndetse bamaze kugwiza ibigwi mu muzikiWizkid uri mu bihagazeho baturuka muri Afurika ari mu basaba agera muri Miliyari 1Frw ku gitaramo kimwe Ayra Starr ari mu bahanzikazi basaba agera kuri Miliyoni 400Frw mu gitaramo kimwe Burna Boy ni muhanzi uhenze kugeza ubu ku isoko ry'umuziki wa Afurika aho asaba agera kuri Miliyari 2Frw



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144149/harimo-uwa-miliyari-2-frw-akayabo-gasabwa-utumira-mu-gitaramo-abahanzi-nyafurika-bakunzwe--144149.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)