Harvey Mason wa 'Grammy Awards' yagiranye ibiganiro n'abayobozi muri Minisiteri y'Urubyiruko, RDB na RCB - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ruhande rw'u Rwanda ibi biganiro byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Sandrine Umutoni, Umuyobozi Ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Michaella Rugwizangoga, ndetse n'Umuyobozi wa RCB, Candy Basomingera.

Ni ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uko urwego rw'ibijyanye n'imyidagaduro rwarushaho gutezwa imbere mu Rwanda.

Bibaye mu gihe Harvey Mason Jr n'itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, cyane ko ariho ha mbere hazabera ibirori byo gutanga ibihembo bya 'Grammy Awards Africa'.

Ni ibirori bitegerejwe mu 2025, gusa abayobozi ba 'Recording Academy' isanzwe itegura 'Grammy Awards' batangiye imyiteguro.

Harvey Mason wa 'Grammy Awards' yagiranye ibiganiro n'abayobozi batandukanye
Harvey Mason Jr uyobora ikigo cya Recording Academy ari nacyo gitegura Grammy Awards, yasuye u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harvey-mason-wa-grammy-awards-yagiranye-ibiganiro-n-abayobozi-b-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)