Harya ngo 'Abanyarwanda bishimye ku gahato'? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uburyo Abanyarwanda bitabira batiganda gahunda zose za Perezida Paul Kagame, ni kimwe mu bituma u Rwanda rwihuta mu ntambwe rutera, kuko abayobozi n'abayoborwa basenyera umugozi umwe.

Nk'uko byagiye bigenda no mu yindi myiteguro y'amatora, ndetse n'ikindi gihe cyose yifuje kubonana n'abaturage, ubwitabire butangaje bw'abaza gusabana n'umukandida Kagame Paul, ni kimwe mu bipimo by'ubwuzu n'icyizere ntagereranywa bamufitiye, we ubwe, ndetse na FPR-Inkotanyi yongeye kumutangaho umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Ibigarasha n'abajenosideri bo bibatera ishyari, bati: Biriya Abanyarwanda babikora ku gahato'!

Ariko se mwa nyangabirama mwe, igikundiro kizanwa n'agahato? Nyamara muzahekenya amenyo kugeza muyamariye mu nda!

Turabizi ko ucira impumyi amarenga amara ibinoko, ariko tuzakomeza kubabwira, yenda ntihazabura uwo Imana ivugiramo agahinduka, nk'uko byagendekeye umunyabyaha ruharwa Sawuri uvugwa muri Bibiliya.

Ni muri urwo rwego twifuje kugaruka ku butumwa busobanutse dukesha umugabo, Anastase Rwabuneza, umwe mu banyamakuru beza u Rwanda rufite kandi ubifitemo uburambe buhagije.

Umusesenguzi Anastase Rwabuneza ati 'agahato ntigatanga agaciro'

Bwana Rwabuneza arabaza abakonteresigise(contre-succès) impamvu batiyambaza umutimanama( NDLR: Niba bawugira), ngo ubafashe muri uyu mwitozo wo kwibaza no kwisubiza utu tubazo tworoshye:

1. Abanyarwanda basanze FPR ku rugamba ku gahato?
2. Babohoye u Rwanda ku gahato?
3. Bagiye muri FPR ku gahato?
4. Bubatse u Rwanda ku gahato?
5. Bagabirwa inka, bakanywa amata ku gahato?
6. Bajyanwa muri RDF(ingabo z'u Rwanda) ku gahato?
7. Bajyanwa muri RNP (Polisi y'u Rwanda)ku gahato?
8. Bubakirwa inzu ku gahato?
9. Bakuwe mu bukene ku gahato?
10. Bubakirwa amavuriro ku gahato?
11. Baturanye batuje ku gahato?
12. Bubakirwa imihanda ku gahato?
13. Bararirimba bakabyina ku gahato?
14. Bidagadura ku gahato?
15. Banezerwa ku gahato?
16. Banaseka ku gahato?
17. Abana banywa Amata ku Ishuri ku gahato?
18. Ababyeyi babyarira kwa muganga ku gahato?
Umusaza Anastase Rwabuneza asoza abaza izo nyangabirama ati: 'Ese ubundi kuki mutaza ngo twishimane ku gahato?'.

Twe nka Rushyashya ntacyo twarenza kuri utu tubazo tw'umuntu wasesenguye neza ubuzima bw'Abanyarwanda.

Icyo twavuga gusa ni uko Abanyarwanda bahumutse. Bazi icyiza n'ikizira. Amahitamo yabo ni ukujya mbere barangajwe imbere n'umugabo w'ibikorwa.

Ariko ubundi mbibarize bakonterezigise se: Niba hari agahato kabamururaho kubundabunda no gusabiriza aho mwanzwe, ako gahato mwagafatiranye katarabacika?

Njyewe rero, niba ari agahato kampaye agaciro, agahato katumye umwana wanjye atarwara bwaki, agahato kampaye gutunga ngatunganirwa, ako gahato karakampama.

The post Harya ngo 'Abanyarwanda bishimye ku gahato'? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/harya-ngo-abanyarwanda-bishimye-ku-gahato-igikundiro-nticyingingwa-mureke-kuba-indashima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=harya-ngo-abanyarwanda-bishimye-ku-gahato-igikundiro-nticyingingwa-mureke-kuba-indashima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)