Hatangajwe lisiti ntakuka y'abazitabira amatora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde ruriho abantu 9.071.157 barimo ab'igitsina gabo barenga miliyoni 4,2 mu gihe abagore barenga 53% by'abazatora bose; bivuze ko ari 4.845.417.

Imibare ya NEC yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kamena 2024 igaragaza ko muri abo bantu bazatora harimo urubyiruko rungana na 3.767.187 rugize 42% by'abazitabira amatora.

Lisiti y'itora yateguwe hanifashishijwe ikoranabuhanga, aho abazatora bakoreshaga telefoni bakabasha kwikosoza kuri lisiti cyangwa kwiyimura aho bazatorera.

Gahunda yo kwiyimura no kwikosoza na yo yarangiye ku wa 29 Kamena 2024. Bisobanuye ko urutonde rwashyizwe ahagaragara rw'abazitabira amatora ari ntakuka.

Imibare ya NEC igaragaza ko Intara y'Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abazatora benshi bangana na 2.246.371, Amajyepfo akagira abangana na 2.055.939, Uburengerazuba bukagira 2.038.931, Amajyaruguru akagira 1.480.558 mu gihe Umujyi wa Kigali ufite abazatora 1.172.229.

Ku birebana n'Abanyarwanda bari mu mahanga, imibare yariyongereye cyane ugereranyije n'amatora aheruka kuko kuri uru rutonde ntakuka rwatangajwe bangana na 77.138, barimo abagabo 41.243 n'abagore 35.895 bari mu bihugu bitandukanye.

Uretse imibare irebana n'abari kuri lisiti ntakuka yatangajwe ariko NEC yanatangaje umubare w'ibiro by'itora biri mu gihugu no hanze yacyo.

Yagaragaje ko hari ibiro by'itora bizakoreshwa 2591 birimo ibiro 158 bizifashishwa n'Abanyarwanda bari mu mahanga biri mu bihugu bitandukanye.

Abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite bari kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, aho bagenda bagaragariza abaturage ibyo bateganya kubagezaho mu gihe bazaba babagiriye icyizere bakabatora.

Ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu hari abakandida batatu barimo Paul Kagame watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n'Ishyaka rya Green Party ndetse n'umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.

Ku mwanya w'Abadepite, abari kwiyamamaza ni 589 bemerewe barimo abaturuka mu mitwe ya politiki itandukanye, umwe wigenga ndetse n'abandi bari mu byiciro byihariye birimo icy'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga.

Biteganyijwe ko amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'abadepite 53 azaba ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu mu gihe kuri 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y'ibyiciro byihariye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-lisiti-ntakuka-y-abazitabira-amatora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)