Hatangijwe 'MTN Y'ello Care' izibanda ku kuzamura ireme ry'uburezi mu byaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yari isanzwe ikorwa mu gihe cy'iminsi 21 aho buri mukozi wa MTN n'abayobozi bayo bafata amasaha umunani mu yo bakora bakigomwa akazi bakajya kwita ku batishoboye, ariko noneho ikaba izakorwa iminsi 30 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize Sosiyete ya MTN itangije ibikorwa byayo hirya no hino ku Isi.

Iyi gahunda y'uyu mwaka yiswe 'Uburezi mu byaro no mu bice bya kure', igamije kwagura amahirwe yo kwiga mu gihugu hose. Muri iyi minsi 30 insanganyamatsiko izaba igira iti 'Iga uyu munsi uyobore ejo hazaza.'

Mu bikorwa biteganyijwe harimo gutanga no gushyira ku mashuri imirasire y'izuba itanga amashanyarazi no gutanga écrans zigezweho mu mashuri.

Hari kandi gusana ibikoni mu mashuri yo mu turere twa Gasabo na Gicumbi, no gutanga mudasobwa zigendanwa no guhugura abanyeshuri biga muri Mahama Coding School.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagize ati 'Nyuma yo gusuzuma amashuri menshi, twabonye ko bafite ikibazo cy'amashanyarazi, bituma twiyemeza gushyiraho imirasire y'izuba ku mashuri. Twatanze kandi écrans ku mashuri yo mu Murenge ya Jali kugira ngo zibashyigikire mu kwiga, bihura n'umurongo wacu w'uko buri wese akwiye kungukira mu iterambere rigezweho.'

Yakomeje agira ati 'Mu yindi mishinga yacu harimo kuvugurura ibikoni by'amashuri mu Karere ka Gicumbi kugira ngo abanyeshuri badata ishuri bakomeza kuba benshi, ndetse hari no gutanga mudasobwa zigendanwa no guhugura abanyeshuri mu nkambi y'impunzi ya Mahama.'

'Twizera tudashidikanya ko mu gukuraho inzitizi zibangamira uburezi, abanyeshuri bazashobora kwiga uyu munsi bakagira ubushobozi bwo kuyobora ejo.'

Imirasire y'izuba yahawe GS Agateko yo mu mujyi wa Kigali, aho hafi abanyeshuri 2,100 batangiye kungukira mu kugira amashanyarazi ndetse na televiziyo.

Mu gihe izi gahunda zose zizaba zishyirwa mu bikorwa MTN Rwanda, izagenda ikorana n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo ubuyobozi bw'ibanze by'umwihariko uturere twa Gasabo, Gicumbi, na Kirehe ndetse n'ikigo cya BBOXX Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa BBOXX Rwanda, John Uwizeye, yagize ati 'Muri BBOXX duhindura ubuzima binyuze mu kwegereza abaturage ingufu, kubw'ibyo rero twishimiye gufatanya na MTN Rwanda mu gushyira mu bikorwa izi gahunda, twese hamwe, turi gushyira umucyo ku hazaza heza h'abanyeshuri.'

Mu gukora ibi bikorwa MTN Rwanda igamije gushyira iterambere rirambye ry'abaturage imbere no kubakamo ubushobozi mu banyeshuri bafite ubumenyi kugira ngo bazagire ejo hazaza heza.

Ni ibikorwa byagenewe kuzana impinduka z'igihe kirekire, zifasha abanyeshuri bo mu byaro no mu bice bya kure mu gukuraho inzitizi mu burezi bwabo no kwibonamo ubushobozi.

Iyi gahunda ya Y'ello Care yatangijwe mu 2007, hagamijwe kwita ku bababaye.

MTN Rwanda inagira uruhare muri gahunda zitandukanye z'iterambere ry'u Rwanda binyuze mu nkingi zinyuranye zirimo iy'uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse na gushyigikira gahunda zimwe na zimwe za leta.

Hari gutangwa imirasire y'izuba
MTN Rwanda irajwe ishinga no kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-mtn-y-ello-care-izibanda-ku-kuzamura-ireme-ry-uburezi-mu-byaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)