Hehe no kurwaragurika cyangwa gusaza imburagi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe usanga hari umubare munini w'abanyarwanda bagisesagura umutungo wabo mu guhaha ibiribwa bimunga imibiri yabo, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi iri mu bukangurambaga bugamije kwigisha abantu akamaro k'amafi ku buzima bwabo ndetse n'ubw'imiryango yabo.

MINAGRI ifatanyije na Enabel, bari mu bukangurambaga ku kurya amafi bwatewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (Union européenne) na Luxembourg. Baratangaza ko inyama y'ifi ikungahaye cyane ku ntungamubiri 'kuko ifite proteyine na vitamini bihagije, bifasha ku kubaka imikaya no kugira umubiri uhorana ubudahangarwa ku ndwara, haba ku bana n'abantu bakuru. Izo ntungamubiri kandi zituma umuntu aramba'. 

Mu nyama y'ifi haba harimo vitamini D ifasha ubwonko n'umubiri muri rusange gukora neza. Amafi menshi yigiramo ubutare bwa 'zinc' akanagira 'omega 3' ibyo byombi bikaba ari ingenzi cyane ku buzima bwiza bw'uruhu. Kurya amafi nibura rimwe mu cyumweru binafasha kandi kudahura n'ibibazo by'umutima kubera akungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi.

Mu mafi kandi, habonekamo ubwoko bw'amavuta bwa Omega-3 burinda kurwara indwara z'umutima n'umwijima zikomoka ku mavuta menshi abantu bakura mu nyama z'andi matungo. Si ibyo gusa, kuko kurya amafi bigabanya ibyago byo kwandura Diabete.

By'umwihariko, abagore batwite bashishikarizwa kurya amafi inshuro nyinshi, kugira ngo abana bazabyara bazakure vuba mu gihagararo no mu bwenge, ari nayo mpamvu MINAGRI ivuga ko inyama y'ifi yagakwiye kuba ifunguro ry'umuryango. 

Ubushakashatsi bwakozwe na 'American Health Association', mu bagore basaga 50,000 bari hagati y'imyaka 15 na 45, basanze nta ndwara z'umutima bahura nazo. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya ifi buri cyumweru, adashobora kugira ibibazo by'indwara y'umutima kuko abagira ibyago byo kugira izi ndwara usanga 90% baba badafata iki kiribwa.

Ngo iyo 'Omega 3' irinda uruhu gukanyarara, ikarurinda kumagara, ikanarurinda kwihinahina cyangwa kwikunja. Omega 3 ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kandi iyo ibintu bimeze neza mu mubiri imbere, ngo nta kabuza bigera no ku ruhu inyuma.

Muri rusange rero, abajya mu tubari inshuro nyinshi bakibagirwa guhaha ifi mu rugo, barashishikarizwa kugabanya kujyayo ahubwo bazirikana ifi mu mafunguro yabo mu rugo kuko idahenze [kuva ku 4,000 Frw ubasha kugura ifi kandi nziza]. Ifi yuje intungamubiri bityo ni ingenzi cyane mu cyimbo cyo kurya ibindi bigukururira ibyago by'indwara zinyuranye.

Muri Gahunda y'igihugu ya Kane yo kuvugurura Ubuhinzi (PASTA4) ya 2018-24, Leta y'u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi ku iterambere ku burobyi n'ubworozi bw'amafi buzibanda mu guteza imbere ibikoresho amafi yororokeramo, harimo kubona amoko atandukanye y'amafi n'uburyo bwo kuyabangurira.

Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yo mu 2023, yagaragaje ko umusaruro w'amafi wiyongereye uva kuri toni 43,560 mu 2022 ugera kuri toni 46,495. Kugeza ubu, u Rwanda rufite intego y'uko mu 2024 ruzaba rusarura toni 112,000 z'amafi. 


Amafi akungahaye cyane ku ntungamubiri kandi ntahenze rwose


Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yibukije abanyarwanda akamaro k'amafi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143708/hehe-no-kurwaragurika-cyangwa-gusaza-imburagihe-minagri-yibukije-akamaro-ko-kurya-amafi-ku-143708.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)