Heineken yafashije abafana ba Real Madrid kwi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu Saa tatu z'ijoro kuri Wembley Stadium mu gihugu cy'u Bwongereza nibwo umuriro wakaka mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2023-24 wari wahuje Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne na Borussia Dortmund yo mu gihugu cy'u Budage.

Bralirwa yari yahisemo kwifatanya n'abakiriya bayo mu gusangira ikinyobwa cya Heineken gisanzwe gitera inkunga iyi mikino ya Champions League mu gikorwa cyabereye muri Atelier du Vin iri Kicukiro arinako bihera ijisho uyu mukino.

Uyu mukino warangiye Real Madrid ariyo yegukanye igikombe itsinze ibitego 2-0 bya Dani Carvajal ku munota wa 74 ku mupira wark uturutse muri koroneri yaritewe na Toni Kroos na Vinicius wagitsinze ku munota wa 83 ku mupira yaru ahawe na Jude Bellingham.

Iki cyari igikombe cya 15 mu mateka Real Madrid yegukanye maze abafana bayo bacyishimira banywa ikinyobwa cya Heineken gusa n'aba Borussia Dortmund bari bababaye nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma nabo ikinyobwa cya Heineken banywaga kibafasha kwihangana.

Usibye ibi kandi abantu barebye umukino banumva umuziki wavangwaga na Dj Toxxyk ndetse na DJ Kavori wegukanye irushanwa 'Mutzig Amabeats' rya Bralirwa riheruka.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'ibyamamare nka DJ Marnaud usanzwe ari umufatanyabikorwa wa Heineken ndetse n'Umunyamideli akaba na rwiyemerezamirimo, Kate Bashabe.






Byari ibyishimo ku bafana ba Real Madrid arinako banywa ikinyobwa cya Heineken 


DJ Kavori nawe yari ahari arimo avanga imiziki


















Kate Bashabe nawe yari yaje kwihera ijisho umukino ananywa Heineken 



Tiger gates niyo yari icunze umutekano 



Ikinyobwa cya Heineken cyafashije abafana ba Borussia Dortmund kwihangana nyuma yo gutsindwa na Real Madrid 
















Dj Toxxyk nawe yafashije abafana ba Real Madrid na Borussia Dortmund kuryoherwa n'umukino avanga umuziki 





Umunyamakuru wa B&B Kigali FM,Uwimana Clarisse nawe yari ahari 

AMAFOTO: Dox visual -InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143596/heineken-yafashije-abafana-ba-real-madrid-kwishimayihanganisha-aba-borussia-dortmund-amafo-143596.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)