Hibutswe abari abakozi b'uruganda rwa Gisakura bishwe muri Jenoside, urubyiruko ruhabwa umukoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bakoraga mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura bagerageje kwihisha mu cyayi no mu nzu z'uruganda, abari abayobozi barwo na bamwe mu bayobozi ba Perefegitura ya Cyangungu na Komine Kagano, babasaba kuva aho bihishe babizeza kubarindira umutekano nyamara bahise bashyirwa mu modoka z'uruganda bajyanwa kuri paruwasi bicirwayo.

Mu gikorwa cyo kwibuka aba bakozi kuri uyu wa 8 Kamena 2024, Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri wese kugira ngo urumuri rw'icyizere n'ubudaheranwa rutazigera ruzakomeze kumurikira abariho n'abazabakomokaho, bikomeze bibe uruhererekane ibihe byose.

Ati 'Aya mateka yacu nubwo ashaririye ntazigera na rimwe yibagirana. Dukomeze kuyavomamo imbaraga zo gukomeza kubaho neza kugira ngo duheshe ishema abacu, duhora twibuka kandi tubabwire ngo ntabwo muzazima duhari.'

Kanyesigye yavuze ko ubwo Jenoside yakorwaga hari ibihugu byari bifite ububasha n'ubushobozi bwo kuyihagarika, ariko ko bitigeze bigira ubushake bwo kuyihagarika ihagarikwa n'Inkotanyi.

Ati 'Ndashimira ubutwari ntagereranwa bw'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ziyobowe na Perezida Paul Kagame, dushimira cyane kandi tuzahora dushimira. Bitanze mu buryo budasanzwe, batabara abicwaga, ari nako bahanganye n'umwanzi n'Interahamwe'.

Abatutsi bakoraga mu ruganda rw'icyayi cya Gisakura bahigishijwe imbwa, bicwa umugenda abandi bicirwa mu ishyamba rya Nyungwe ku buryo n'ubu bamwe muri bo imibiri yabo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mukarusine Olive, wabaga muri uru ruganda kuko ariho umugabo we yakoraga, avuga ko umugabo we yishwe tariki 13 Mata 1994 amusigira abana bane barimo uwari ufite ukwezi kumwe, agashimira ubuyobozi bw'uruganda ko butahwemye kumuba hafi mu rugendo rutari rworoshye rwo kongera kwiyubaka.

Ubuyobozi bw'uruganda buhamya ko buzakomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba abarukoramo n'abakora hanze yarwo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye Jenoside yasenye ari ubumwe bw'Abanyarwanda, ashima ko Inkontanyi zashyizeho Leta y'ubumwe ikubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, ikanasubiza abantu uburenganzira n'ubwisanzure bari barambuwe.

yagaragaje ko urubyiruko rufite umukoro wo gutanga umusanzu mu kurwanya abashaka gusubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.

Ati 'Amateka mabi yabayeho y'ubutegetsi bubi hari urubyiruko rutayazi, kandi ni rwo rwagize amahirwe yo kwiga, rukwiye kuyiga rukayamenya, rukadufasha kurwanya umwanzi ushaka kudusubiza muri ya mateka mabi'.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe mu mungo uru ruganda mu kwibuka abakozi barwo bishwe muri Jenoside bazira ko ari abatutsi
Umuyobozi w'Uruganda rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zitanze zitizigama zigahagarika Jenoside
Munyanshoza Dieu donnee yafashije mu kwibuka mu ndirimbo abari abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Gisakura
Mukarusine Olive, warokoye muri uru ruganda ashimira uruganda rukomeje kumuha hafi nyuma y'uko umugabo we warukoragamo yishwe muri Jenoside
Meya Mupenzi yashimiye Inkotanyi ko nyuma yo guhagarika Jenoside zashyizeho Leta buri wese yisangamo
Abakozi n'abaturiye uruganda bifatanyije narwo mu kwibuka abakozi barwo bishwe muri Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hibutswe-abari-abakozi-b-uruganda-rwa-gisakura-bishwe-muri-jenoside-urubyiruko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)