Hizihijwe umunsi mukuru w'Umwana w'Umunyafurika, abana batabariza bagenzi babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bavuga ko n'ubwo bo bari kwiga neza bagafashwa muri byose haba mu kubona ibikoresho nkenerwa, amafunguro, uburezi n'uburere, bahangayikijwe na bagenzi babo babayeho nabi usanga birirwa mu mihanda bakanayiraramo bagahohoterwa.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n'Inama y'Igihugu y'Abana (NCC) muri Werurwe 2019 yagaragaje ko abana 2882 babaga mu mihanda ari ho leta n'abafatanyabikorwa bayo bashyize imbaraga mu gushaka uko bakemura iki kibazo.

Ni ikibazo kigaragara henshi mu gihugu no mu Karere ka Musanze ari ho abo bana b'abanyeshuri bahera basaba inzego bireba kurushaho kucyitaho ndetse na buri wese akagira uruhare mu kugikemura.

Ishimwe Kevine yagize ati "Njye nta kibazo mfite kuko ibikoresho n'amasomo ndabibona ariko hari abana usanga nduta, abo tungana n'abanduta gato babaye mayibobo, abo ntibiga, barya ibyo batoraguye mu myanda harimo n'abiba. Turasaba ko nabo bakwitabwaho bakaza tukiga kuko nibyo bizadutunga."

Ndizihiwe Bruno Christian nawe yagize ati "Bariya bana tubanyuraho buri munsi mu gitondo baryamye nabi mu mifuka hari n'abo usanga bari kunyagirwa. Yego bagira amahane n'urugomo ariko bakwigishwa niyo byaba imyuga ariko ntibakomeze kubaho nabi kuriya."

Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, Habumugisha Emmanuel, avuga ko ari ikibazo kitari muri Musanze gusa ahubwo no ku rwego rw'igihugu ariko gifitiwe ingamba zitandukanye uhereye ku rwego rw'igihugu ukageza ku mudugudu ahari politiki zitandukanye zijyanye n'uburenganzira bw'umwana.

Yagize ati "Muri iyi minsi hari abana bagaragara mu mihanda kandi bakabaye kuba bari mu ishuri no mu miryango yabo. Uburenganzira bw'umwana ni uko umwana arererwa mu muryango akaba ariho akurira ndetse n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rihamya ko umuryango ariwo shingiro.

Yakomeje agira ati "Ubu turi gukurikirana abo bana bari mu mihanda kugira ngo bose bamenyekane ndetse harebwe n'impamvu zatumye abo bana bajya mu mihanda zikorweho kuko abo nibo Rwanda rw'ejo."

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Kayiranga Thèobard, avuga ko iyo urebye bariya bana usanga atari abaturuka mu Karere ka Musanze gusa ahubwo hari n'abaturuka mu tundi turere ariko ko bafashe ingamba zo kubegera kugira ngo bamenye aho buri mwana aturuka n'icyamuteye kujya mu muhanda kugira ngo bafashwe.

Yagize ati "Nubwo bariya bana usanga hari n'abaturuka mu tundi turere ariko ni ab'u Rwanda. Mu minsi iza tugiye gushyiraho urubyiruko ruhoramo hariya kugira ngo bajye badufasha gukurikirana ngo umwana wagaragaye mu muhanda yaturutse mu wuhe muryango tumenye ikibazo cyabiteye gikemurwe niba ari ubwo bufasha yavuze mu muryango abuhabwe."

Uyu Muyobozi avuga kandi ko hafashwe n'izindi ngamba zo gukurikirana abana baba barataye ishuri kugira ngo nabo bafashwe kuko umubare munini uhita wishora mu mihanda.

Ati "Twashyizeho ingamba dufatanyije na Save the Children aho muri buri kagari byibuze ubu dufitemo umukorerabushake w'urubyiruko ugomba kujya adufasha mu kumenya ahari abo bana batiga noneho tumenye abana twasubiza mu ishuri ariko dukora n'ubukangurambaga butandukanye."

"Tubinyujije mu nsengero, ibinyamakuru tubakangurira ababyeyi n'abana gahunda yo kugana ishuri no gukumira imirimo ibujijwe ku bana, kurwanya amakimbirane mu miryango kubyara abo dushoboye kurera no kurwanya ubukene kuko ibi byose nibyo usanga bigira uruhare mu kubangamira umuryango n'ibyo bibazo bikavuka."

Nta mibare ifatika itangwa y'abana baba mu mihanda muri Musanze ariko iyo igenda mu bice byabo bitandukanye ugenda ubabona cyane cyane mu saha y'ijoro.

Abana bakoze imishinga y'indashyikirwa mu ikoranabuhanga bahembwe
Abana batabarije bagenzi babo bari mu mihanda basaba ko nabo bakwitabwaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hizihijwe-umunsi-mukuru-w-umwana-w-umunyafurika-abana-batabariza-bagenzi-babo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)