Ibi byagarutsweho mu irushanwa ry'iminsi ibiri ryo kwibuka umukinnyi, umwalimu n'umutoza wa Volleyball ryabereye mu karere ka Huye na Gisagara, aho abaryitabiriye basaga ibihumbi umunani bibukijwe ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza.
Umuhuzabikorwa wa EjoHeza mu Karere ka Huye, Nsabimana Ladislas, yagaragaje uburyo iyi gahunda ari ubundi buryo Leta y'u Rwanda yashyizeho kugira kugira ngo abaturarwanda bongere batekereze ku gaciro ko kuzigamira ibihe by'amasaziro.
Ati 'RSSB ni gahunda yo kuzigamira izabukuru ireba Abanyarwanda bose baba abari hanze n'abari mu Rwanda, guhera k'ukivuka kugeza k'ukibasha kwizigamira wese. Intego y'ubu bukangurambaga ni ukugira ngo buri wese atekereze uko zabona pansiyo binyuze muri aya mahirwe Leta yabateganyirije.'
Nsabimana yakomeje avuga ko bahisemo gutanga ubu butumwa muri iri rushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura kugira ngo bahe ubu butumwa urubyiruko by'umwihariko urwitabiriye iri rushanwa, baba abakinnyi cyangwa abafana.
Yababwiye ko ari abantu bakerebutse mu ikoranabuhanga bityo byoroshye gukanda *506# bakiyandikisha, bakandikisha abana, bakizigamira cyangwa se bakareba ubwizigame bagize. Ibi kandi byanakorwa hifashishijwe urubuga rwa murandasi www.ejoheza.rssb.rw.
Nsabimana yemeje ko iyi gahunda imaze gutuma abamaze kuyigeramo bizigamira miliyari 1,3 Frw by'umwihariko mu Karere ka Huye.
Umuyobozi wa PSVF, Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, ubabana n'urubyiruko yavuze ko bagira umwanya wo kurwibutsa ibyiza byo kwizigamira muri Ejo Heza kuko bituma umuntu asaza ashyigikiwe n'ubwizigame yatanze agishobye.
Ati 'Gahunda ya EjoHeza ni nziza nanjye nyirimo, ndetse n'abaseminari nabo tubashishikariza kuyitabira. Muri iki gihembwe turimo twasaba abakozi ba EjoHeza gutanga ikiganiro ku banyeshuri n'abarezi ba hano ku byiza byo kwizigamira.'
'Turateganya no guhura n'ababyeyi b'abana, tukongera kubibutsa ko urukundo babakunda rukwiye guherekezwa no kubazigamira muri EjoHeza hakiri kare.''
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, Habiyaremye James, yavuze ko nawe yabanje kudahita yumva agaciro ko kwizigamira muri EjoHeza.
Ati 'Nari nsanzwe nizigamira mu matungo simbe nabura ibikoresho by'ishuri, ariko ubu nshyize imbere no kwizigama muri EjoHeza ndetse nshishikariza na bagenzi banjye kubyumva gutyo kuko ni gahunda nziza.''
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abasaga miliyoni 3 n'ibihumbi 800 bamaze kwiyandikisha muri EjoHeza n'ubwizigame bw'asaga miliyari 42 Frw hatabariwemo inyungu n'uruhare rwa Leta, aho mu bwitabire urubyiruko ruri mu myaka iri hagati ya 17-30 ruri ku gipimo cya 29,1%.
uwizigamiye muri #EJoHeza ahabwa pansiyo ku myaka 55, ntahangayikira kubona icumbi cg kwishyura ishuri kuko ubwizigame bwe bushobora kumugoboka, kubona inguzanyo muri banki biramworohera kuko ubwizigame bwe bushobora kumubera ingwate.