I Nyanza yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya abana bato 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umusore w'imyaka 20 wo mu witwa Jacques Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, ukekwaho gusambanya abana babiri biga mu mashuri y'inshuke.

Amakuru avuga ko yatangiye gukekwaho iki cyaha ubwo abana bajyaga kunyara bakababara cyane noneho babajijwe icyibarya bavuga ko ubwo bavaga ku ishuri baciye ku musore wari uragiye inka mu ishyanba akabasambanya.

Umutangabuhamya wabibonye yabisobanuye agira ati: 'Bikaba byaramenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara (bakarira) ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo yarangiritse'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi, Bwana Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abo bana bikekwa ko basambanyijwe umwe afite imyaka irindwi naho undi akagira imyaka 6.

Bikimenyekana ababyeyi bagiriwe inama yo kubajyana abana kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe n'abaganga.

Ukekwaho icyo cyaha yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo mu karere ka Nyanza aho yavukaga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

The post I Nyanza yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya abana bato 2 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/i-nyanza-yatawe-muri-yombi-rib-akekwaho-gusambanya-abana-bato-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)