I Rusizi: Abahinzi batewe impungenge n'ifungwa ry'inganda zongereraga agaciro ibitoki - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka yashize mu bice bitandukanye by'igihugu hagaragaye ubwiyongere bw'inganda zongereraga agaciro umusaruro w'urutoki, zigakoramo umutobe, urwagwa, na likeri.

Magingo aya zimwe muri zo zamaze gufunga imiryango ku mpamvu zitandukanye ari nazo abahinzi b'urutoki basaba ko zakongera gukora kuko basigaye babura aho babigurishiriza.

Gaspard Karemera wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi yari ageze ku rwego rwo kugemura ku ruganda rwa Nzahaha Business Company (NBC) toni zirenga 8 buri kwezi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasabye ko inganda zakongera gufungura cyane ko yaruvuguruye yiringiye urwa NBC. Ati 'Icyifuzo cyacu nk'abahinzi ni uko Leta yadufasha ruriya ruganda rukongera rugakora'.

Uru ruganda rwakoreraga mu nzu yo mu Murenge wa Nzahaha, Akagari ka Rebero, Umudugudu wa Gatovu, rwari rugeze ku rwego rwo gukoresha abakozi barenga 20, rwaje guhagarara biturutse ku kutumvikana kw'abanyamigabane barwo.

Uru ruganda rwaguraga ibitoki byo mu mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga, rwubatswe biturutse ku gitekerezo cy'abahinzi batandatu, aho mu 2009 bavuguruye ubuhinzi bwabo batera insina za PHIA 17 na PHIA 25 babona umusaruro mwinshi w'ibitoki bituma mu 2018 batangiza uruganda rwenga urwagwa.

Abakozi bashinzwe ubuziranenge babagiriye inama yo kwagura uruganda mu rwego rwo kongera ubuziranenge bwarwo, banabagira inama yo gukorana n'umushoramari Twizerimana Vincent, warushoyemo miliyoni 25 Frw bituma agira ijambo kurusha abahinzi barutangije.

Mu kiganiro na IGIHE, abahinzi batangije uru ruganda begetse igihombo cyabo kuri uyu mushoramari nawe mu ku byikuraho avuga ko uruganda rwahombejwe n'ibura ry'ibitoki ryakomotse ku ndwara ya kirabiranya.

Ubaze umunsi ku wundi, uru ruganda NBC rumaze igihe kirenga umwaka rufunze imiryango. Ifunga ryarwo ntiryateje igihombo abahinzi b'urutoki gusa ahubwo ryanateje igihombo abakozi 20 rwari rwarahaye akazi, rinateza igihombo abari bararushoyemo imari, kuko n'ubu aho rwakoreraga harimo imashini zitari kubyazwa umusaruro.

Richard Mukeshimana wari umushoramari muri uru ruganda yifuza ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwabahuza n'umushoramari Twizerimana Vincent bakiga ku cyateye igihombo n'icyakorwa ngo rwongere rukore.

Ikibazo cyo kubura isoko ryo kugurishaho ibitoki, abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha n'indi bihana imbibi bagihuriyeho n'abo mu Murenge wa Nkungu, kuko i Bukunzi naho hahoze uruganda runini rwengaga urwagwa ariko rugahagarara.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yavuze ko mu byo bateganya mu igenamigambi ry'iterambere ry'akarere, rizwi nka DDS harimo no gufasha izi nganda zikongera gukora.

Abagemuraga ibitoki kuri uru ruganda barasaba ko rwakongera gukora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rusizi-abahinzi-batewe-impungenge-n-ifungwa-ry-inganda-zongereraga-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)