Ibidasanzwe kuri Nyamasheke igiye kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byoroheje uburyo bwo kugera ku Bitaro bya Kibogora binateza imbere ubukungu n'imigenderanire.

Mu rwego rw'ingufu hubatswe urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyirantaruko rufite ubushobozi bwo gutanga MW 1840. Ingo zifite amashanyarazi zavuye ku 20.639 muri Kamena 2017 zigera ku 74.140.

Ibijyanye n'imiturire hubatswe imidugudu itandatu y'icyitegerezo ari yo Bushekeri, Mataba, Kamabuye, Ruhinga, Kamina na Kabarore.

Abaturage ba Nyamasheke kandi bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bafashijwe kubona amatungo magufi. Amatungo yatanzwe ni inkoko 8520 ku miryango 852, ingurube 454 ku miryango 356, n'ihene 566 ku miryango 283.

Hakozwe amaterasi kuri hegitari 134.7 aho abaturage 769 babashije kubonamo akazi.

Hubatswe kandi Uruganda rw'Icyayi rwa Cyato ku ngengo y'imari ya miliyoni 300 Frw ku buryo abaturage 696 bahaboneye akazi.

Imibereho myiza n'ubuzima bw'abaturage byitaweho hubakwa inzu ikoreramo serivisi zo kubaga abarwayi mu Bitaro bya Kibogora, Ikigo Nderabuzima cya Cyivugiza n'amavuriro y'ibanze 33.

Mu burezi, hubatswe ibyumba by'amashuri 1036. Hubatswe kandi amashuri atandatu y'imyuga n'ubumenyingiro.

Muri gahunda ya Girinka hatanzwe izigera ku 4751 mu gihe muri VUP, abagera ku 122.399 babonyemo akazi, naho muri gahunda yo kubaka no gusana inzu z'abatishoboye; hatunganyijwe izigera ku 8137.

Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Nyamasheke

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe muri turindwi tugize Intara y'Uburengerazuba. Kari ku buso bwa km² 1171,24 kakaba gatuwe n'abaturage 434.221 hagendewe ku mibare y'ibarura rusange riheruka.

Aba baturage batuye ku bucucike bw'abagera kuri 632 kuri km² imwe.

Ku wa 27 Kanama 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yaherukaga mu Karere ka Nyamasheke aho yagiranye ibiganiro n'Intore z'Indongozi z'aka Karere agakemura ibibazo bamugejejeho, ibindi agatanga umurongo w'uburyo bikemurwamo.

Mu bijyanye n'ibikorwa byo kwiyamamaza, Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yaherukaga kwiyamamariza i Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017.

Icyo gihe yavuze ko hashize imyaka 23 hubakwa u Rwanda rushya kandi ko nubwo hari intambwe ifatika imaze guterwa, hari ibindi byiza kandi byinshi biri imbere.

Ifoto yafashe saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 40 igaragaza abaturage bamaze kugera ku kibuga cya Kagano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-kuri-nyamasheke-igiye-kwakira-umukandida-wa-fpr-inkotanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)