Ibigo birenga 100 bimaze gushingwa: U Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy'ishoramari rya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kananura yavuze ko KIFC yatangiye u Rwanda rutaragaragarira abashoramari nk'ahantu habereye ishoramari ryabo, bituma intego yabo ya mbere iba kubanza kwereka ibigo bitandukanye ko u Rwanda ari igicumbi cya serivisi z'imari.

Ati 'Twashakaga kwereka abatanga serivisi, abajyanama mu bijyanye n'imisoro n'abandi, ko uretse umutekano, amahirwe y'ishoramari, [u Rwanda] ushobora no kurwifashisha rukaba igicumbi cy'ishoramari ryawe ufite ku Mugabane.'

Ikindi ni nko gufasha u Rwanda kubasha gucunga konti za banki ziri mu bindi bihugu, bityo abashoramari bakitabira kubitsa amafaranga yabo mu Rwanda, kabone nubwo ibikorwa byabo byaba biri ahandi.

Kananura ati 'Ubu dufite abashoramari barenga 100 bashoye imari mu Rwanda bifashishije uburyo butandukanye bubarizwa mu runana rw'ubutabera.'

Bimwe mu bigo bikomeye agaragaza ko bibarizwa mu Rwanda ariko bifite irindi shoramari mu bindi bihugu harimo Admaius Capital Partnners itera inkunga Ikigo cya Virunga Africa Fund I (VAFI).

VAFI ni ikigega cy'ishoramari kigamije gufasha imishinga izahindura ubuzima bw'Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange.

Ibindi bigo birimo nk'Ikigega Nyafurika kigamije Iterambere ry'Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga, FEDA, gishamikiye kuri Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n'ibitumizwa mu mahanga, Afreximbank.

Ati 'Ni ibigo bifite ibyicaro mu Rwanda ariko bigashora imari mu bindi bihugu. Birumvikana kandi dufite n'abashoramari b'imbere mu gihugu, na cyane ko tutavangura haba ku bigo by'amahanga cyangwa iby'Abanyarwanda.'

Impamvu agaragaza ni uko byaba ibyo by'abanyamahanga bifite ibyicaro bikuru mu Rwanda ndetse n'iby'Abanyarwanda byose bibona amahirwe angana yaba ajyanye no kwishyura imisoro no kuba umunyamuryango wa KIFC.

KIFC imaze gukora cyane kuko nka 2023 yasize ikanguriye ibigo 42 gushora imari mu Rwanda, aho byiyemeje ishoramari rya miliyoni 560$ (arenga miliyari 714 Frw) mu Rwanda.

Uretse kuba igicumbi cy'imari, u Rwanda kandi rwakomeje kugaragaza ubudasa mu bijyanye no kuzamura ibikorerwa mu Rwanda, muri gahunda yo kuba igicumbi cy'inganda, ibituma ibigo by'Abanyamahanga na byo birubona uko ishoramari ryabyo bikarizana mu rw'imisozi igihumbi.

Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwari rwihaye intego y'uko byibuze inganda zizajya zigira uruhare rwa 21,7% mu musaruro mbumbe w'igihugu wa buri mwaka, uyu munsi bikaba bigeze kuri 22%.

Ibi bihamywa n'Umuyobozi w'Uruganda rwa Africa Improved Foods (AIF), rumaze imyaka umunani ruyoboye mu zitunganya ibiribwa mu Rwanda, Ramesh Moochikal ugaragaza ko uru rwego ruri mu ziri gukura mu buryo budasanzwe.

Ati 'Nk'iyo urebye nk'inganda za mbere zari mu buhinzi n'ubworozi akenshi zatunganyaga ikawa ijya hanze. Nyuma twagize AIF yaje mu bijyanye no gutunganya ibiribwa, ndetse yigaragaza kurusha izo nganda, haza n'izindi ku buryo ubona ko uru rwego rwazamutse.'

Moochikal avuga ko 'ubu ibicuruzwa byacu bigera mu bihugu byinshi bitandukanye ndetse Loni ikabyifashisha mu gutabara abantu' ibyo bikorwa byose bishingiye ku Rwanda.

AIF ikora ibirimo nk'ifu ya Shisha Kibondo, Nootri Mama na Nootri Toto n'izindi rutunganya ziri mu byafashije mu kurwanya igwingira riva ku mpuzandengo ya 47% rikagera kuri 35% bafatanyije na Leta y'u Rwanda.

Ikorana n'abahinzi 90,000 mu gihugu hose rukabagurira umusaruro w'ibigori na soya. Itunganya nibura toni ibihumbi 65 ku mwaka; ibituma ruba umukiliya wa mbere ugura ibinyampeke byinshi mu gihugu.

Moochikal akavuga ko mu myaka umunani bamaze bakorera mu Rwanda ubu bafite abaguzi barenga miliyoni 1,5 ndetse mu myaka itanu iri imbere 'twiyemeje ko tuzaba dufite abarenga miliyoni 10 z'abaguzi.'

Umuyobozi w'Uruganda rutunganya ibiribwa rwa Africa Improved Foods (AIF), Ramesh Moochikal yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bafite abaguzi barenga miliyoni 10
Kugeza uyu munsi inganda zatejwe imbere ku buryo zisigaye zigira uruhare rwa 22% mu musaruro w'igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-birenga-100-bimaze-gushingwa-u-rwanda-rukomeje-kuba-igicumbi-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)