Ibikorwa bya RDF na Polisi mu baturage byasojwe hatangwa imodoka ku mirenge yahize iyindi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bisize hakozwe byinshi birangwajwe imbere n'abaturage barenga ibihumbi 10 babazwe indwara zitandukanye, abandi 5000 bari barahumye bongera kureba n'ibindi.

Ni ibikorwa byari bifite insanganyamatsiko igaruka ku 'Myaka 30 yo kwibohora, ku bufatanye bw'Ingabo z'Igihugu, Inzego z'umutekano n'abaturage mu iterambere ry'u Rwanda.'

Uretse kuvura abo baturage hanubatswe inzu 31 zihabwa abatishoboye, hubakwa n'ingo mbonezamikurire (ECD) 15 n'ibiraro 13, hanatangwa ubwato bune ku baturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru.

Hatanzwe amatungo 800, hakwirakwizwa amazi n'amashanyarazi ndetse ingo 327 zihabwa amashanyarazi y'imirasire, imirenge itanu yahize indi muri buri ntara ihabwa imodoka n'ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti byera imbuto birenga 8000

Ku Rwego rw'Umujyi wa Kigali, isozwa ry'ibi bikorwa ryitabiriwe n'abayobozi batandukanye bari bayobowe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin.

Mu Mujyi wa Kigali hakurikiranywe ingo mbonezamikurire zo ku nzego zitandukanye zigera ku 1483 harebwa umusaruro ziri gutanga, haterwa ibiti byera imbuto 8136, hatangwa 'filtres' ziyungurura amazi yo kunywa 75 n'ibindi.

Umurenge wa Kimisagara wahize indi mu kwimakaza umutekano n'isuku wahawe imodoka.

Minisitiri w'Ubuzima yashimiye Ingabo na Polisi by'u Rwanda ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe.

Yavuze ko 'by'umwihariko aho babaze abarenga ibihumbi 10 bavura amaso abatarabonaga bagera ku 5000 'babona uko u Rwanda ruri gutera imbere.'

Yongeyeho ko 'ibintu bakora birenze inshingano zabo ariko ni n'inshingano za buri muturage wese kuko na twe tugomba kubafasha." Ati "Icyakora abishima mwibuke ya hahunda twihaye, tunywe gake n'ibishobora tunywe amazi kuko niyo sawa.'

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasabye kwishima ariko bazirikana gahunda ya "TunyweLess"
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva yeretse abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ko leta iri kubakorera byinshi, atanga urugero rw'umudugudu w'icyitegererezo ugizwe n'inzu 1000 uri kubakwa aho hafi n'ibindi
Umurenge wa Kimisagara wahawe imodoka nshya ku bwo guhiga indi yose mu kwimakaza isuku n'umutekano
Abayobozi barimo Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel (uwa kabiri uhereye iburyo) Minisitiri w''Ubuzima (uwa gatatu uhereye iburyo) mu basoje ibikorwa by'Ingabo na Polisi by'u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage

I Rutsiro: Umurenge wa Kivumu wegukanye imodoka

Mu Burengerazuba igikorwa cyo gusoza ibikorwa bya Polisi n'Ingabo byabereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, biyoborwa na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore.

Umurenge wa Kivumu wahembwe imodoka kuko ari wo wahize indi yose mu bikorwa by'isuku n'umutekano.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko muri aya mezi atatu ashize Abanyarwanda biboneye ubwabo umusaruro w'icyerekezo cy'igihugu, n'umuhate w'Ingabo na Polisi by'u Rwanda.

Ati "Mu gihe dusoza iyi gahunda tuributswa ko ubufatanye nk'ubu bukwiye guhora buturanga. Reka dukomeze gukorera hamwe tuyobowe n'ubuyobozi bunoze, kandi twiyemeje guharanira icyerekezo cyiza cy'igihugu cyacu."

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yasabye abaturage b'i Rutsiro kubungabunga ibikorwaremezo bubakiwe ariko bakazirikana ko umuco wo gufatanya uri mu byo iterambere ry'igihugu rizakomeza gushingiraho
Ibiraro ni bimwe mu bikorwaremezo byubatswe mu Karere ka Rutsiro
Umurenge wa Kivumu wahembwe imodoka kuko ari wo hasize indi yose mu bikorwa by'isuku n'umutekano

Mu Majyepfo inzu 20 zubakiwe abatishoboye

I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ni ho Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasoreje ibikorwa by'Ingabo na Polisi by'u Rwanda byo gufatanya n'abaturage mu iterambere.

Muri iyi Ntara y'Amajyepfo hakozwe byinshi birangajwe imbere n'inzu 20 zubakiwe abatishoboye, Minisitiri Musabyimana akagaragaza ko byose bishingiye ku murongo mwiza watanzwe na Perezida Kagame kuva kera ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati"Ibi byose bikorwa bishingiye ku butumwa Perezida Paul Kagame yatanze mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu. Yavuze ko ingabo z'igihugu ari wo musingi w'impinduka zose zagombaga kuba mu Rwanda.''

Muri rusange iyi gahunda isize hakozwe byinshi birimo inzu 20 zubakiwe abatishoboye n'irerero ryubatswe mu Karere ka Nyaruguru.

Koperative z'Imboni z'impinduka zafashijwe gutezwa imbere zihabwa ibirimo amagare 90 n'ibindi.

Umurenge wa Gasaka wo mu Karere ka Nyamagabe wegukanye imodoka ku bwo guhiga indi mu kwimakaza umutekano n'isuku.

Minisitiri Musabyimana yasuye umuturage witwa Mukamana wo mu Karere ka Nyaruguru mu nzu nshya uyu mubyeyi yubakiwe
Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe wahawe imodoka ku bwo guhiga indi mu isuku no kubungabunga umutekano
Amagare 90 yatanzwe ku bagize amahuriro y'Imboni z'Impinduka kugira ngo abafashe kwiteza imbere
Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye mu Ntara y'Amajyepfo ni uko byari bimeze
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yeretse abaturage b'i Nyaruguru ko ibikorwa bamurikirwe byakozwe na RDF ndetse na Polisi bishingiye bishingiye ku butumwa Perezida Paul Kagame yatanze mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu

I Bugesera inzu 10 zubakiwe abatishoboye

Mu Ntara y'Uburasirazuba, ibikorwa by'Ingabo na Polisi byo guteza imbere abaturage Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda yabisoreje mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru.

Muri iyi ntara Umurenge wa Rurenge wo mu Karere ka Ngoma ni wo wahize indi yose, uhembwa imodoka nshya.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko bateguye ibi bikorwa mu gufatanya n'abaturage kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, asaba buri wese kugira uruhare mu gucunga umutekano no gufata neza ibikorwaremezo bubakiwe.

Ati 'Intego yibanze kwari ukugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bacu, hanitabwa ku kubungabunga umutekano n'iterambere twifuza mu Rwanda.'

Mu Burasirazuba hubatswe ingo mbonezamikurire enye, hatangwa amagare 34 kuri koperative z'Imboni z'Impinduka, hubakwa umuyoboro w'amazi meza.

Hubatswe inzu 10 ku baturage batishoboye bo mu Karere ka Bugesera, hatangwa miliyoni 21,8 Frw ku rubyiruko rw'Imboni z'Impinduka n'ibindi.

Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda yatahaga inzu zubakiwe abatishoboye bo mu Karere ka Bugesera
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ashyikiriza amagare abo mu Mboni z'Impinduka b'i Ngoma
Mu Bugesera Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda (uwa kabiri ku ruhande rw'iburyo) ari kumwe n'abandi bayobozi basuye umuturage mu nzu nshya yubakiwe na RDF ku bufatanye na Polisi
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yatashye umuyoboro w'amazi meza wubatswe mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma

Ibiraro bishya umunani byubatswe mu Majyaruguru

Mu Ntara y'Amajyaruguru ibikorwa b'ingabo na Polisi by'u Rwanda byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere, byasojwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix, igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze.

Muri iyi ntara hakozwe byinshi birimo gutanga inka ku marerero atatu yubatswe, ibiraro umunani bihuza uduce dutandukanye n'ibindi.

CG Namuhoranye ati 'Turashimira byimazeyo abaturage kubera icyizere n'ubufatanye, byagize uruhare runini muri iyi gahunda. Imikoranire hagati y'inzego z'umutekano zacu n'abaturage yabaye umusingi w'umutekano n'iterambere by'igihugu cyacu.'

Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo ni wo wahembwe imodoka kuko wahize indi mu kwimakaza umutekano, isuku n'isukura, no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana.

Ibiraro byubatswe hirya no hino mu gihugu kugira ngo imigenderanire y'abaturage yorohe
Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo washyikirijwe imodoka watsindiye nk'umurenge wahize indi yose yo mu Majyaruguru mu kwimakaza isuku n'umutekano
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix ubwo yatahaga inzu zubakiwe abatishoboye mu Karere ka Musanze
Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo ni wo wahembwe imodoka kuko wahize indi mu kwimakaza umutekano, isuku n'isukura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-10-000-barabazwe-abandi-5000-bongera-kureba-ibikorwa-bya-rdf-na-polisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)