Ibikorwaremezo bigera muri buri gace tutabanje kubaza niba ari kwa 'Muvoma'-Minisitiri Dr Utumatwishima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije mu Kiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo 'Kurinda ibyagezweho, amahitamo n'inshingano kuri Jenerasiyo 30' cyagejejwe ku rubyiruko ruturuka mu turere dutandukanye rwitabiriye igikorwa cy'Igihango cy'Urungano, kuri uyu wa 8 Kamena 2024, rwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Ingabo zari iza RPA, himakajwe iterambere ritagira uwo risiga inyuma, rigezwa ku baturage bose.

Yagaragaje ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwaremezo byashyirwaga ahantu hatuye abayobozi bakuru aho kubyegereza abaturage bose.

Yifashishije urugero rw'umuhanda Kigali-Musanze, yagaragaje ko wari kunyura ahitwa Rutongo ugahinguka Mukoto ariko kubera ko i Shyorongi hari hatuye umunyamabanga Mukuru wa MRND bahimbaga 'Muvoma,' byatumye umuhanda unyuzwa ku rugo rwe.

Ati 'Ibyo twagezeho rero twishimira mu myaka 30 ni uko umuhanda n'ibikorwaremezo bigera kuri buri Munyarwanda wese, muri buri gace, tutabanje kubaza niba ari 'Muvoma'. Iyo ubona ibikorwa iwanyu, hari urubyiruko rutangiye kubikerensa, ni byiza tugeze igihe tubona iterambere ariko si ko byahoze, byose byari bishingiye ku ngengabitekerezo mbi.'

Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko no mu bikorwaremezo by'ubuvuzi nk'ibitaro bya Rwamagana byashyizweho bigamije gufasha abakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro i Musha.

Ati 'Ibitaro ntibyubakiwe abaturage ba Rwamagana, byubakiwe abakozi bakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro ku gihe cy'izo ngoma za kera. Mbaza ibitaro bya Ruhengeri ese byo byaje bite? Bambwira ko byari byarubatswe ngo bijye bivura Ababiligi bari batuye muri 'Camp Belge', njya i Rutongo bambwira ko byubatswe na byo ngo bijye bifasha abantu bakoraga muri mine za Rutongo.'

Yongeyeho ati 'Abantu bose bava mu gihugu cyose ibitaro byinshi byubatswe mbere ya 1994 muze kubireba biri hafi y'ibirombe by'amabuye y'agaciro. Byubakirwaga abakozi babo bajyaga mu birombe by'amabuye y'agaciro. Uyu munsi ni bwo bwonyine dufite ibitaro byubakiwe Abanyarwanda.'

Mu myaka irindwi ishize hubatswe imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 1700 ihuza uturere dutandukanye ndetse ubu nta karere na kamwe katageramo kaburimbo.

Kuva mu 2017 hubatswe ibitaro bishya bitandatu. Ibyo ni ibya Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke, ndetse n'ibitaro bya Byuma byasanwe hamwe n'ibitaro bya Nyarugenge na byo byubatswe ari bishya.

Ibi bitaro bishya byiyongera ku bindi 52 byari bisanzwe mu gihugu. Muri iyi ngeri hanubatswe ibigo nderabuzima bishya 12, byiyongera kuri 495 byari bisanzwe bihari.

Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko igihugu giha ibikorwa remezo hatarebwe niba hatuye abakomeye
Urubyiruko rwavuye mu turere dutandukanye rwahuriye mu gikorwa cy'Igihango cy'Urungano muri Intare Conference Arena



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-remezo-bigera-muri-buri-gace-tutabanje-kubaza-niba-ari-kwa-muvoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)