Ibikubiye mu masezerano Grammy Awards yagiran... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, Recording Academy yavuze ko yagiranye amasezerano n'abafanyabikorwa batandukanye barimo n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), hagamije kwagura ibikorwa byayo bamaze igihe batangije byo gushyigikira abahanzi ku Isi yose.

Ibi bitangajwe nyuma y'uko muri Kamena 2023, Umuyobozi wa Recording Academy, Harvey Mason Jr yagiriye uruzinduko ku Mugabane wa Afurika mu bihugu birimo Ghana, Nigeria ndetse n'u Rwanda.

Ni uruzinduko rwatumye mu bihembo 'Grammy Awards' hashyirwamo ibyiciro bishya bitatu birimo igihariwe abanyamuziki bo muri Afurika: 'Best African Music Performance'.

Ibi byiciro byashyizwemo nyuma y'isuzuma ryakozwe, abategura Grammy Awards bagasanga umuziki wa Afurika cyane cyane uwubakiye kuri AfroBeats na Amapiano uri kwishimirwa cyane hirya no hino ku Isi. Miriam Makeba niwe muhanzi wa mbere wo muri Afurika wegukanye bwa mbere igihembo cya Grammy mu 1966.

Mu itangazo bashyize hanze, Recording Academy itegura Grammy Awards, yavuze ko yatangiye ku mugaragaro inzira yo kwagura imbago zayo mu rwego rwo gutera inkunga abakora umuziki ku Isi hose.

Bavuze ko basinye amasezerano n'ibigo, Minisiteri n'abafatanyabikorwa bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ndetse no hagati.

Harvey Mason Jr, umuyobozi wa Recording Academy, yavuze ko ibi 'Ibirashimishije kuko umuziki ni umwe mu mutungo kamere w'ikiremwamuntu."

Ati "Ni ngombwa ko abantu bitangira guhanga umuziki bagira/baterwa inkunga, umutungo n'amahirwe, aho bakomoka hose."

Bavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma y'uko mu myaka ibiri ishize, bageze mu bihugu bitandukanye muri Afurika, mu biganiro bagiranye n'inzego zinyuranye, hagamijwe gushaka icyatuma umuziki utezwa imbere ku Isi hose, binyuze mu bufatanye no guhanga udushya.

Recording Academy yavuze ko yinjiye mu masezerano y'imikoranire na Minisiteri Ishinzwe Umuco muri Kenya, Saudi Arabia, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo, Ubuhanzi n'umuco muri Afurika y'Epfo. Banavuga ko hari amasezerano y'imikoranire yasinywe n'Igihugu cya Ghana ndetse na Côte d'Ivoire.

Ibyo bazitaho: Gufasha abantunganya umuziki mu nzego zose, kubona urubuga n'ubuvugizi; gutanga amahugurwa ku bari mu muziki cyangwa se kubongerera ubumenyi binyuze ku murongo wa Internet wa Recording Academy 'Grammy Go'.

Kandi bazifashisha uriya murongo mu gushyiraho ishuri rizatanga ubumenyi n'ibikoresho bizifashishwa mu kugera ku byifuzo by'abashinzwe umuziki mu bihugu byose bagiranye amasezerano.

Abari mu muziki kandi bazafashwa gukora ibihangano by'umwimerere byubakiye ku murage w'umuziki ukungahaye, hamwe n'imbaraga zigaragara muri Afurika no mu Burasirazuba no hagati ya Afurika.

Hari kandi gutera inkunga abanyamuryango ba Recording Academy. Kungurana ibitekerezo ku mico itandukanye mu rwego rwo kugirira akamaro abakora umuziki bose.

Recording Academy ivuga ko guteza imbere umuco mu bihugu byose bagiranye amasezerano 'bizatanga inyungu nyinshi ku banyamuryango bose ndetse n'abazaza'.

Bazanafasha abakora umuziki gushyiraho amategeko agamije kurengera umutungo mu by'ubwenge 'Intellectual Property (IP)' hagamije kubarengera no kurengera ibihangano byabo.

 Â Ã‚ Ã‚ 

Muri aya masezerano yatangajwe ku wa 11 Kamena 2023, bavuga ko bazafasha abakora umuziki kubyaza inyungu ibihangano bakora. Kandi bavuga ko inkingi fatizo muri aya masezerano, harimo ishuri rikuru rizashyirwaho mu rwego rwo gutanga amasomo yubakiye ku muziki ndetse rikora n'ubushakashatsi.

Abayobozi bahagarariye ibihugu byagiranye amasezerano na Recording Academy bagiye bagaragaza ko bishimiye gukorana n'iyi sosiyete.

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB0), Francis Gatara yavuze ko u Rwanda rwishimiye imikoranire na Recording Academy.

Ati 'U Rwanda rwakiriye neza iki cyerekezo cyo guhuza ibitekerezo by'umuziki w'umugabane, birerekana igihe gikomeye mu mateka yacu aho umuco n'umuhate byizihizwa kandi bigasangirwa n'Isi.'

Yavuze ko 'Mu guteza imbere urubuga ruhuriweho, ntitwabikora twenyine.Gusa twishimire guhanga kwacu ariko tunashyiraho inzira isanzweho iganisha ku bukungu n'imibereho myiza y'abaturage.'

'U Rwanda rwishimiye mu guharanira iyi ntambwe ikomeye. Ubwitange bw'u Rwanda mu bijyanye n'umuco ukomeye kandi ufite imbaraga, bidushyira mu ntangiriro y'ubuzima bushya bwa Afurika.'

Ishuri rya Recording ryihutisha imbaraga zo gukorera abantu umuziki ahantu hose, kandi Afrika yiteguye gufunguka. Turi umugabane w'umuziki n'abasore, bakora umuziki. Nishimiye kubona Ishuri Rikuru rishyiraho ubufatanye na Nigeria, Kenya, u Rwanda, Afurika y'Epfo kandi nta gushidikanya, n'ibindi bizaza! '

Umunyamuziki Angelique Kidjo uri mu banyamuryango ba Recording Academy, yavuze ko yishimiye imikoranire iyi sosiyete yagiranye n'ibihugu bitandukanye.

Yavuze ko Afurika ari umugabane w'umuziki, kandi abawukora barashoboye. Ati 'Nishimiye kubona Ishuri Rikuru rishyiraho ubufatanye na Nigeria, Kenya, u Rwanda, Afurika y'Epfo, kandi nta gushidikanya, n'ibindi bizaza! '

Umunyamuziki Davido wo muri Nigeria, yavuze ko nk'umunyafurika yumva neza inyungu iri mu kuba Recording Academy yaguye ibikorwa byayo mu guteza imbere ibikorwa by'abahanzi ku Isi hose. Avuga ko ari  ubu bufatanye buzafasha cyane abari mu muziki.

Recording Academy itegura "Grammy Awards" yatangiye imikoranire n'ibihugu birimo u Rwanda 


Muri Gashyantare 2024, Taylor Swift yakoze amateka yo kwegukana ibihembo bine muri Grammy Awards ubwo byatangwaga ku nshuro ya 66



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143982/ibikubiye-mu-masezerano-grammy-awards-yagiranye-nibihugu-birimo-u-rwanda-143982.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)