Ibitaro bya Ndera byatangije ubuvuzi bufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge nka Mugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi porogaramu yamuritswe kuwa 04 Kamena 2024 itanga ubuvuzi burimo imiti nka 'Methadone', 'Buprenorphine' na 'Naltrexone' hakanifashishwa ibiganiro mu kuvura uwabaswe n'ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa 'Opioid' birimo icya 'Mugo', ikaba yitezweho kuba igisubizo ku buvuzi bw'ababaswe n'ibyiganjemo ibyo kwitera mu nshinge.

Ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko ni kimwe mu bibazo bihangayikishije, ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko 99% by'abakoresha ibyo kwitera mu nshinge ari abakoresha icya Mugo.

Ibitaro bya Caraes Ndera bigaragaza ko iki kibazo giteye inkeke kuko ingaruka zacyo zitagera ku wabikoresheje gusa, ahubwo zigera no ku bo mu muryango we n'igihugu muri rusange.

Gusa Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Caraes Ndera akanaba inzobere mu buzima bwo mu mutwe cyane cyane ubw'abana n'urubyiruko, Dr Yubahwe Janvier, yavuze ko hari icyizere ko ubu buvuzi bugiye guhindura imibereho y'abari barabaswe n'ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Ati ''Twizera ko ibi bintu bigiye gufasha mu buryo bwagutse abazaga batugana, aha mbere bizadufashiriza ni uko mbere na mbere bizahindura imibereho yabo, kuko uko yajyaga yirirwa ajya gushakisha biriya biyobyabwenge bishobora kwangiza ubuzima kurushaho, azaba arimo akoresha noneho umuti uzatuma cya kiyobyabwenge atagikoresha n'ubuzima bwe burushahi kugenda neza.

Ubwo hamurikwaga iyi Porogaramu ya MAT mu Rwanda, Steve Khald Shema yatanze ubuhamya bw'uko yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge ariko akaza kubireka, binamutera gushinga Umuryango Human Eye Rwanda wo guhangana n'icyo kibazo, asaba sosiyete kudakomeza kumurebera mu isura ya kera agikoresha ibiyobyabwenge, kuko nyuma yo kubireka yabaye umuntu mushya.

Umuyobozi w'Agateganyo wa Icyizere Psychotherapeutic Center akaba n'Umujyanama mu by'Imitekerereze, Iyamuremye Jean Michael, niwe wagize uruhare mu itangizwa rya porogaramu ya MAT mu Rwanda, nyuma y'amasomo yabanje kujya kwiga muri Amerika muri gahunda yitwa 'Humphrey Fellowship' yo kongerera ubumenyi abasanzwe ari inzobere mu myuga itandukanye.

Yavuze ko ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ingaruka bigira ari ikibazo u Rwanda rusangiye n'Isi muri rusange, bityo ko iyi porogaramu yatangijwe nk'uburyo bwo gushaka ib isubizo byacyo. Ati ''Ikibazo cya Opioid ni ikibazo kiremereye cyane muri iki gihugu, atari gusa n'igihugu ahubwo no ku Isi yose.''

Urugero nk'imibare y'Ibitaro bya Caraes Ndera yo mu 2022 igaragaza ko abantu 4,101 bahivurije ibibazo byo mu mutwe byakomotse ku ikoreshwa ry'ibiyobyabyenge, 223 (5.6%) muri bo bakaba barakoresheje ibyo mu bwoko bwa 'Opioid'.

Ni mu gihe Ikigo Huye Isange Rehabilitation Center cyita ku bazahajwe n'ibiyobyabwenge, cyo kigaragaza ko 34.3% by'abarwayi 1744 bagikurikiraniwemo kuva mu 2015 kugeza mu 2022 na bo bakoreshaga ubwoko bw'ibyo biyobyabwenge.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr. Darius Gishoma, yashimiye Ibitaro bya Caraes Ndera ku ntambwe bimaze gutera mu kwita ku buzima bw'abafite ibibazo byo mu mutwe birimo n'ibikomoka ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, anakomoza ku kuba u Rwanda rukomeje gutera imbere muri ubwo buvuzi kuko nyuma ya 1962 butabagaho ahubwo abagiraga izo ndwara bafungirwaga muri gereza.

Ni gahunda yatangirijwe mu Ivuriro Icyizere Psychotherapeutic Center, ariko hakaba hari gahunda yo kugira ngo mu gihe kiri imbere izakwirakwizwe mu mavuriro yandi. Uhabwa ubwo buvuzi kandi ntabwo bizajya bimusaba ko ashyirwa mu bitaro, ahubwo azajya afashwa kujya gufata imiti buri munsi kugeza akize.

Dr. Darious Gishoma w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, yavuze ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere ubuvuzi bw'abafite uburwayi bwo mu mutwe n'ababaswe n'ibiyobyabwenge
Steve Khald Shema yatanze ubuhamya bw'uburyo yavuye ku biyobyabwenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-ndera-byatangije-ubuvuzi-bufasha-ababaswe-n-ibiyobyabwenge-nka-mugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)