Iburasirazuba: Umusaruro w'amafi ukomeje kwiyongera mu biyaga bya Cyohoha na Kibare byari byarakamye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka wa 2000 nibwo ikiyaga cya Cyohoha cyakamye burundu bituma ingano nini y'amafi ahatikirira ndetse n'abaturage batuye mu mirenge ya Mayange, Mareba na Ngeruka yari igikikije bahura n'ikibazo cy'ibura ry'amazi.

Nk'uko abaturage babitangarije The New Times, bavuga ko ubu bashobora kuroba ibiro nibura 56 by'amoko atandukanye y'amafi buri munsi.

Bati 'ubu ikiyaga kiba gifunguye iminsi ine mu cyumweru ubundi tukagifunga amezi abiri kugira ngo umusaruro wiyongere cyane'.

Abaturiye Cyohoha kandi bavuze ko uretse no kwiyongera k'umusaruro w'amafi, ubu bibafasha kongera umusaruro w'ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga rikoresha imirasire y'izuba mu kuhira imyaka.

Ibi biyaga kandi bikomeje gufasha abaturage babituriye kwikura mu bukene no kuzamura imibereho myiza, Ubu bakaba bafite koperative ifite abanyamuryango basaga 350.

Inzobere mu kigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikike [REMA] yavuze ko havuguruwe Hegitare 654 z'zikiyaga cya Cyohoha na Hegitare 52 z'ibishanga bigikikije.

Yagize ati 'Umusaruro w'amafi wavuye ku biro 900 ugera ku biro 3,459 ku kwezi kandi koperative y'abarobyi biguriye imodoka banubaka inzu y'ubucuruai babikesheje uku kwiyongera k'umusaruro.'

Leta kandi yavuguruye ikiyaga cya Kibare gifite Hegitare 336 cyo mu karere ka Kayonza cyari cyarakamye bitewe n'ubuhinzi bw'abagituriye, ubucuruzi no kujugunyamo imyanda.

Ku bufatanye na REMA hakaba haratewe ibiti by'imigano ku buso bungana na Hegitare 80 bikikije iki kiyanga bigifasha kudahura n'ibibazo by'isuri yakirohamo ikangiza umusaruro wacyo, ndetse hanubakwa isoko ry'arenga miliyoni 103.

Akanyamuneza ni kose nyuma yo gutubuka k'umusaruro uva mu burobyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-umusaruro-w-amafi-ukomeje-kwiyongera-mu-biyaga-bya-cyohoha-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)