Bidasubirwaho ntabwo rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah azakinira Amavubi mu mikino ibiri iri imbere.
Uyu rutahizamu yasabye kuba umunyarwanda bityo abe yabasha gukinira Amavubi ahereye ku mikino ya Benin na Lesotho mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Uyu rutahizamu akaba yarahamagawe n'umutoza Frank Spittler ariko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda.
Nubwo yari yagiye mu mwiherero ariko yari atarabona igisubizo cya FIFA kimwemerera gukinira Amavubi, gusa kuko umutoza yari yakomeje kumusaba, baramureka, ntabwo ari mu bakinnyi bajyanye n'ikipe y'igihugu Amavubi.
Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa akaba yabwiye ISIMBI ko atazakinira u Rwanda iyi mikino kuko nta gisubizo cya FIFA kiraboneka.
Ati "Ntabwo FIFA irasubiza. Kuba yahabwa ubwenegihugu biri mu biganza byacu ariko kuba yakwemererwa gukinira u Rwanda biri mu biganza bya FIFA. Imikino ya Benin na Lesotho ntabwo azakina."
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Nigeria yemereye u Rwanda ko Elijah atakiniye Nigeria kandi ko gukinira u Rwanda nta kibazo ndetse hakaba hari n'inyandiko federasiyo ya Nigeria yanditse iranisinya ko nta ngaruka izateza.
Gusa u Rwanda rwanze kubyizera maze rwandikira FIFA rubaza niba yakwemererwa gukinira Amavubi cyane ko amategeko y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi ivuga ko umukinnyi wese udafite inkomoko mu gihe yifuza gukinira icyo gihugu bisaba kuba amaze imyaka 5 muri icyo gihugu.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-ani-elijah-mu-mavubi-byanze