Ibyamamare byari byabukereye mu bukwe bwa Davido (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ejo hashize ku wa Kabiri, wari umunsi w'amateka k'umuhanzi w'umunya-Nigeria, David Adeleke uzwi nka Davido n'umugore we Chioma Rowland Ejiofor bakoze ubukwe nyuma y'igihe babana.

Ni ubukwe bwatigishije imbuga nkoranyambaga aho abantu bahererekanya amashusho n'amafoto ya bwo ari nako babifuriza urugo ruhire.

Davido akaba yageze ahabereye ubukwe ubona ko yambaye bijyanye n'umuco gakondo wa bo n'umugore we niko yagaragaraga.

Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n'inshuti, abavandimwe ndetse n'abo mu muryango w'aba bombi.

Ubu bukwe kandi bukaba bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye muri Nigeria nka Ebuka Obi Uchendu usanzwe ari umunyamakuru ukomeye muri Nigeria.

Hari kandi itsinda ry'abahanzi P-Square (Peter&Paul) ryanditse izina muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo. Mu mashusho Paul Okoye (Rudeboy) yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ibihe byiza bagiriye mu bukwe bwa Davido.

Umukinnyi ukomeye wa filime muri Nigeria, Ini Edo ni umwe mu bitabiriye ubu bukwe ndetse ntiyazuyaje kujya asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze uko kwa Davido byifashe.

Umuhanzi umaze kwandika izina mu njyana ya 'Afrobeats', Patoranking na we yari yabukereye muri ubu bukwe bwa mugenzi we aho yari yaje kumushyigikira, yaje no gufatana agafoto na Davido kuri uyu munsi w'amateka.

Undi wahagaragaye ni umuhanzi na we ukunzwe muri iyi minsi muri Nigeria, Nasboi aho yari yabukereye yanga ko iyi nkuru yazayibarirwa.

Davido yakoze ubukwe na Chioma
Bwari ubukwe bubereye ijisho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-byari-byabukereye-mu-bukwe-bwa-davido-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)