Ibyamamare by'ibinyabigwi mu mupira w'amaguru bikomoka mu gihugu cya Brazil Ronaldo Luís Nazário de Lima na Rivaldo Vítor Borba Ferreira batangaje ko mwene wabo Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior ukinira Real Madrid ariwe ukwiriye igihembo cya Ballon d'Or bijyanye nibyo yakoze.
Muri iki Cyumweru nibwo hatangajwe amataliki y'igihe igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi cya Ballon d'Or kizatangirwa. Kizatangwa taliki ya 28 Ukwakira, mu mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa kuri Theatre du Chatelet.
Kuri ubu nta kindi Kiri kwibazwa kitari umukinnyi uzegukana iki gihembo gusa abakinnyi ndetse n'abandi bakanyujeho barimo baragenda bavuga uwo babona ukwiye kucyegukana bitewe n'uko babona abakandida bahagaze, gusa abenshi bari guhuriza kuri Vinicius Junior.
Ku munsi w'ejo ubwo baganiraga n'ikinyamakuru ESPN , Ronaldinho na Rivaldo nabo bavuze ko uyu mukinnyi wa Real Madrid ariwe ukwiye Ballon d'Or. Rivaldo yagize ati 'Vinícius ni umukinnyi ukwiye gushimirwa. Akwiriye Ballon d'or. Birumvikana ko ntakintu cyiza kuri we nko kubona iki gihembo rimwe ndetse gutwara Copa America ubungubu .
Bakomeza bavuga ko kugeza kuri ubu akwiye igihembo cya Ballon d'Or, ariko anatwaye Copa America, byaba byiza kurushaho'.
Ronaldinho we yagize ati'Ntekereza ko Viní akwiye Ballon d'Or. Yegukanye igikombe cya Champions League n'icya La Liga , kandi yagiye abigiramo uruhare rukomeye. Ndibuka ko arinjye wamusobanuye umunsi yageraga muri Real Madrid . Naganiriye na Vinicius byinshi ku mupira w'amaguru ndetse n'andi makuru arambuye kandi, urebye byose byarabaye, ni iterambere ryiza arimo ageraho. Ndatekereza ko igihe cye kigeze. Uyu mwaka yafashe icyemezo gikomeye muri Real Madrid. Kuri njye, uyu munsi ni we mukinnyi mwiza ku isi kugeza ubu.'
Usibye aba banyabigwi kandi na Neymar aherutse kuvuga ko Vinicius Junior ariwe ukwiye Ballon d'Or. Uyu mukinnyi yafashije Real Madrid kwegukana igikombe cya shampiyona atsinda ibitego 15 anatanga imipira 5 yabivuyemo mu mikino 26 yakinnye naho yayifashije kwegukana Champions League akina imikino 10 atsindamo ibitego 6 anatanga imipira 4 yabivuyemo
The post Ibyamamare mu mupira w'amaguru byakanyujijeho biremeza neza umukinnyi ukwiye igikombe cya Ballon d'Or appeared first on KASUKUMEDIA.COM.