Ibyishimo bikomeye kuri Kenny Sol #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyishimo ni byose mu muryango w'umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol n'umufasha we Kunda Alliance bibarutse imfura ya bo.

Ejo hashize ku wa 16 Kamena 2024, umunsi wahariwe abayeyi b'aba Papa, nibwo Kenny Sol yagaragaje ibyishimo n'umunezero yatewe no kuba umubyeyi.

Kenny Sol abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamumurikira amafoto agaragaza ko we n'umufasha we bibarutse umwana w'umukobwa, atangaza ko yishimiye kwizihiza umunsi w'ababyeyi b'aba papa yibaruka imfura ndetse ko atewe ishema no kwitwa Papa.

Yagize ati "Umunsi mwiza w'ababyeyi b'aba papa mwese mutewe ishema no kuba papa nkanjye."

Ni amafoto abiri harimo imwe igaragaza Kenny Sol ashyiriye umufasha we indabo nyuma yo kwibaruka n'indi imwe ari mu cyumba babyarizamo (Delivery room) ateruye umwana ubona ko ibyishimo ari byose.

Kenny Sol n'umufasha we Kunda Alliance Yvette basezeranye imbere y'amategeko ku wa 5 Mutarama 2024, mu muhango wabereye ku Murenge wa Nyakabanda.

Ku wa 14 Mata 2024, nibwo Kenny Sol yashyize hanze amafoto agaragaza ko we n'umufasha we bitegura kwibaruka, icyo gihe yari arimo no gutegura indirimbo '2 in 1' aheruka gusohora. Ubu aba bombi bamaze kwibaruka umwana w'umukobwa.

Kenny Sol ubwo yari agiye kureba umugore we amaze kwibaruka
Kenny Sol yishimiye kwibaruka

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyishimo-bikomeye-kuri-kenny-sol

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)