Ibyo gufashwa na Muyoboke, gukora indirimbo n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Marina uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Avec Toi' yasobanuye byinshi ku muziki we, ibijyanye n'uri kumufasha muri iyi minsi, ibyo gukora indirimbo ntizakirwe nk'uko yabyifuzaga n'ibindi mu kiganiro kirambuye yagiranye na MIE Empire.

Marina yavuze ko ikintu cya mbere kimubabaza ari ugukora indirimbo ntirebwe cyane nk'uko yabitekerezaga, ugasanga abantu ntibayishimiye kandi mu by'ukuri ari umuhanzi ubimazemo igihe wagakwiye kuba akora ibintu bikakiranwa yombi.

Yagize ati: "Njyewe igihe cyose iyo nkoze indirimbo ntijye ku rugero nifuzaga cyangwa basi ntijye muri kimwe cya kabiri cy'ibintu nifuzaga kuko buriya njyewe nifuza ibintu birenze cyane, numva mbabaye, numva narakoze ubusa kuko indirimbo ziravuna pe."

Ibi Marina yabihuje no kuba mu minsi yashize ubwo yari akibarizwa muri The Mane yarakoraga indirimbo zigakundwa cyane ku buryo bugaragarira buri wese, avuga ko iyo wigeze gukora ikintu kigakundwa cyane bigorana kwakira ko noneho ushobora gukora ikindi nticyakirwe uko wabishakaga.

Ku bijyanye n'amakuru yavuzwe ku mihanda y'uko Marina yaba asigaye afashwa na 'Manager w'ibihe byose' Muyoboke Alex, uyu muhanzikazi yavuze ko Muyoboke amufata nk'umwunganizi we kuko bitandukanye imikoranire yabo itandukanye n'iyi yari afitanye na The Mane bijyanye n'uko bo bashoraga mu bikorwa bye mu gihe Muyoboke we amufasha gusa.

Yasobanuye ko bamaze iminsi bakorana kuko ari nawe wamufashije ku ndirimbo yakoranye n'umuhanzi wo muri Uganda Ykee Benda bise 'Ndokose,' ari nayo yakiriwe ku rwego atabitekerezaho ikarebwa n'abantu babarirwa mu bihumbi bine gusa ku rubuga rwa YouTube.

Uyu muhanzikazi yasobanuye ko yamaze igihe kinini ataragarara mu biganiro ahanini ibitambuka kuri YouTube nyuma y'uko yigaragaje uko ari ariko abanyarwanda bakamufata mu buryo bubi hanyuma agatangira kwifata uko atari kugira ngo arebe ko aribwo byarushaho kugenda neza. Gusa, yatangaje ko nyuma yo kuyoberwa icyo bakunda yahisemo kuba we wa nyawe ndetse ubu yamaze kugaruka mu isura ye.

Marina yasobanuye ko kuba mu minsi yatambutse yarakundaga kugaragara mu bikorwa byinshi by'umuziki haba mu bitaramo, za collabo n'abandi bahanzi n'ibindi none kuri ubu bikaba byaragenjeje macye, byose bigenwa na 'Management.'

Yagize ati: "Biriya bintu byose ntabwo ari njye wabikoraga byari Management nari ndimo. Kuko iyo uri muri Management ntabwo ari wowe ufata imyanzuro igihe cyose, aba ari itsinda rigari. Kiriya gihe ngo nta nkuru ziri gusohoka, utambona kuri YouTube, nta foto zitwika, ndaho ncecetse yari amategeko yo muri Management."


Umuhanzikazi Marina yavuze yafashe icyemezo cyo gukora umuziki we atari mu maboko y'abandi, atangaza ko nta Label akeneye muri iki gihe


Muyoboke Alex ni we uri gufasha Marina mu bikorwa bitandukanye by'umuziki


Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Marina yise 'Avec Toi'




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144152/ibyo-gufashwa-na-muyoboke-gukora-indirimbo-ntizikundwe-no-kongera-gutwika-marina-yagarutse-144152.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)