Ibyo gusabiriza, kugenerwa twabisize inyuma kera - Paul Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri uyu wa 27 Kamena 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Nyagisenyi muri Nyamagabe. Ni igikorwa cyitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi barimo abo muri aka karere no mu tundi duhana imbibi na ko.

Umukandida wa FPR yagaragaje ko ubusanzwe, abatuye muri Nyamagabe bamushyigikira mu gihe cy'amatora, kandi ko bamutora kugira ngo bifatanye mu guharanira iterambere ry'u Rwanda ryisumbuyeho.

Ati 'Nyamagabe rero dusanzwe dufite byinshi twumvikanaho, cyane iyo bigeze muri iki gihe cyo guhitamo, guhitamo neza tubyumvikanaho. Ndabibashimira cyane kandi tubyumvikanaho kugira ngo tugire byinshi dukora biduteza imbere, ari amashanyarazi, ari ikawa, ingano n'ibindi ariko ibyo ni bike mu byo dushaka kugeraho. Turi hamwe mu rugendo rero, mu mugambi wo kubaka iki gihugu cyacu.'

Kagame yabwiye abaturage ko nibamutora tariki ya 15 Nyakanga 2024, bazaba bahisemo umutekano, ubumwe, amajyambere n'ibindi.

Ati 'Uko rero bizaba mu kwezi gutaha ku itariki 15, ibyo ntabwo nabibibutsa, musanzwe mubizi. Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, ubumwe, amajyambere, n'ibindi byiyongera kuri ibyo ngibyo, byubakira kuri ibyo ngibyo. Ibyo ntabwo tubitezukaho! Ndabona mwarabirangije rwose.'

Yakomeje avuga ko abatifuza ko atorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda, bibareba. Ati 'Uwicwa n'agahinda, namubwira iki! Abo barahari nka ya ndirimbo, ubwo murayizi. Ariko birabareba pe! Ikibazo ni uko bo batabireba, babirebye, barebaga neza, bacisha make tukabana, tugakorera u Rwanda rwacu. Ariko wamara imyaka 30, udacisha make, ntacyo ubivanamo, ariko ugakomeza?'

Abaturage bateraniye muri Nyamagabe bavugiye rimwe ko abantu batifuza ko Paul Kagame yatsinda amatora bakwiye "kwiyahura", na we abasubiza ko aba bantu koko batifuriza Abanyarwanda ineza bakabaye berekeza mu nyanja.

Ati 'Muravuze ngo tuba tudacibwa intege n'ibikomeye, tugacibwa intege n'abo ngabo. Hari uwavuze ngo bazigire bate? [abaturage baramusubiza bati 'baziyahure'] Ariko hari inyanja iri hano, tubereke inzira igihe bo bakiri muri ibyo?'

Yibukije ko abenshi muri bo ari urubyiruko rutazi amateka u Rwanda rwanyuzemo. Yasobanuye ko aya mateka yahaye Abanyarwanda gahunda yo gushingira iterambere ku bakiri bato, abasaba kuyasiga inyuma, bakareba imbere.

Yagize ati 'Ndabizi abenshi muri twe, muri mwe mu gihugu hose ni abasore, inkumi bakibyiruka. Amateka yacu yaduhaye imbaraga zishingira ku bakiri bato, batigeze baba mu mateka mabi, abenshi muri mwe murayumva gusa, mwasanze ingaruka zayo. Birumvikana ko mwebwe rero nta muzigo w'ayo mateka mwikoreye cyangwa mukwiye kwikorera, usibye kuyasiga inyuma yacu kure, mwe mukareba imbere nk'abakiri bato nyine.'

Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya rukubiyemo ubumwe bw'Abanyarwanda, amajyambere, umutekano n'ibindi bijyanye n'igihe Isi igezemo, rukiga, rukagira ubuzima bwiza, rukubaka ibikorwaremezo byarufasha kwihuta mu rugendo rw'iterambere.

Ati 'Ni mwebwe rero igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo. Inshingano mwebwe mufite ni ukubona ko ibimaze kubakwa kugeza uyu munsi bidashobora gusenyuka ahubwo tubyubakiraho ibyiza birenze. Buri wese muri mwe yifitemo ubushobozi ndetse ubushobozi butandukanye n'ubw'undi, ariko iyo tubushyize hamwe mu buryo bwo gufatanya, nta cyatunanira.'

Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangaje ko aho Abanyarwanda bageze, badakwiye kuba basabiriza cyangwa bagenerwa uko baramuka, babwirwa ibyo bagomba gukurikiza.

Ati 'Ibyo kuba ba bandi basabiriza, bagenerwa uko bari buramuke, babwirwa ibyo bagomba gukurikiza no gukora, ibyo twabisize inyuma kera. Turashyira tukizana mu bitureba mbere na mbere ariko twakongeramo gufatanya hagati yacu n'abandi bo hanze mu bindi bihugu, icyo gihe birumvikana ko u Rwanda imbere yarwo ari amahirwe gusa.'

Igikorwa cyo kwamamariza Paul Kagame muri Nyamagabe cyakurikiye icyabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa 27 Kamena 2024. Akandi karere ko mu ntara y'Amajyepfo yiyamamarijemo ni Muhanga tariki ya 25 Kamena.

Kuri site ya Nyagisenyi hateraniye abaturage babarirwa mu bihumbi biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Paul Kagame yatangaje ko ibyo gusabiriza no kugenerwa Abanyarwanda babisize inyuma kera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-gusabiriza-kugenerwa-twabisize-inyuma-kera-paul-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)