IGIHE yakusanyije amateka n'ubumenyi bya bamwe mu bahawe kuyobora inzego zitandukanye.
Thapelo Tsheole
Thapelo Tsheole yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (CMA).
Thapelo Tsheole afite uburambe bw'imyaka irenga 24 mu byerekeye isoko ry'imari n'imigabane n'ubukungu muri rusange.
Uyu mugabo kandi afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'Ubumenyi Rusange, yanize iby'ubukungu muri kaminuza ya Botswana, naho impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by'ubucuruzi mu bijyanye n'isoko ry'imari yayikuye muri Kaminuza ya Rhodes yo muri Afurika y'Epfo n'indi y'icyo cyiciro y'ibijyanye n'ubushabitsi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town na none yo muri Afurika y'Epfo.
Uyu mugabo yari amaze imyaka umunani ari umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane rya Botswana, ndetse yakoze muri imwe mu myanya ikomeye muri Banki Nkuru ya Botswana.
Tsheole ari mu bagize Ikigo cya Afurika y'Epfo giteza imbere ubunyamwuga mu bakora mu by'imari (SAIFM). Yize amasomo atandukanye ajyanye ku isoko ry'imari n'imiyoborere igamije iterambere muri Stellenbosch Business School.
Alice Uwase
Alice Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB).
Uwase yari Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubushakashatsi bw'ahari Gaz, Mine na Peteroli mu RMB. Mbere yo kwinjira muri RMB yari Umuyobozi ushinzwe Ubucukuzi n'Ubucuruzi bwa zahabu mu kigo 'Ngali Mining'.
Stella Kabahire
Stella Kabahire yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by'Umujyi wa Kigali (City Manager), asimbuye Rugaza Julian wari usanzwe muri uwo mwanya.
Kabahire yari ashinzwe imari n'ubutegetsi mu kigo gikora ubushakashatsi kuri politiki za Leta, IPAR Rwanda.
Fabrice Barisanga
Fabrice Barisanga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n'Imitunganyirize y'Umujyi/ City Engineer; asimbura Asaba Katabarwa Emmanuel.
Fabrice Barisanga yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Afite ubunararibonye bw'imyaka 12 mu bijyanye n'ubwikorezi.
Yakoze imirimo itandukanye aho yigishije mu bigo bitandukanye ibijyanye n'ubwikorezi (transport) anakorera ibigo byigenga n'imiryango itegamiye kuri Leta.
Yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ubwikorezi (RTDA).
Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'ubwikorezo yakuye muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y'Epfo.
Emma Claudine Ntirenganya
Emma Claudine Ntirenganya yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali. Yari asanzwe ari inzobere mu by'itumanaho (Communication Analyst) mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma.
Emma Claudine azwi cyane mu itangazamakuru aho yakoze kuri radiyo zirimo Salus, mu biganiro byibandaga ku muryango.
Bernard Bayasese
Bernard Bayasese yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo asimbura Umwali Pauline wari muri uwo mwanya.
Bayasese yari asanzwe ari Umukozi w'Umuryango utegamiye kuri Leta, BRAC International, by'umwihariko mu bijyanye n'imishinga igamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
Yakoreye indi miryango itegamiye kuri Leta nka Catholic Relief Services (CRS Rwanda), Faith Victory Association (FVA Rwanda) na World Vision Rwanda.
Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gutegura imishinga yakuye muri Kabale University muri Uganda.
Alexis Ingangare
Alexis Ingangare yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge asimbuye Ngabonziza Emmy.
Ingangare yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC).